RwandAir igiye gusubukura ingendo muri Dubai na Doha

  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko igiye gusubukura ingendo zijya n’iziva mu mijyi ya Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Doha muri Qatar nyuma y’iminsi zarasubitswe kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ihanganishije Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ifatanyije na Isiraheli kurasa kuri Iran.

RwandAir yabigarutseho mu itangazo Sosiyete ya RwandAir yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026 rivuga ko izi ngendo zizatangira tariki 1 Kamena 2026.

Izi ngendo zasubukuwe, zari zarahagaritswe ku wa 28 Gashyantare 2026 bitewe n’ibitero Iran yariri kugaba mu burasirazuba bwo Hagati.

Icyo gihe Sosiyete yari yagize iti“ Bitewe n’impinduka ziri mu Burasirazuba bwo Hagati, ingendo za WB300/WB303 ziva i Doha na WB304/WB305 i Dubai, zirahagaritswe kugeza igihe hamenyekanishwa andi makuru. Umutekano w’abagenzi bacu n’abakozi bacu uracyari ikintu cy’ingenzi kuri twe dushyize imbere.”

RwandAir yatangije ingendo zihoraho zihuza Kigali na Doha guhera mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka wa 2021.

  • MICOMYIZA Fidele
  • Gicurasi 29, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE