Kenya: Abanyeshuri 16 bishwe n’inkongi y’umuriro

Kenya: Abanyeshuri 16 bishwe n’inkongi y’umuriro

Polisi y’Igihugu cya Kenya yatangaje ko abanyeshuri 16 bapfuye abandi 74 bakomeretswa n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ry’abakobwa rya Utumishi Girls Academy riherereye i Nakuru muri Kenya. Inzego z’umutekano za Kenya zatangaje ko iyo nkongi yibasiye amacumbi y’abanyeshuri yatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, igihe abanyeshuri bari bakiryamye.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko abaturage bo muri ako gace bahise bahurura muri urwo rukerera, bihutira kugera ku ishuri ngo batange ubutabazi, mu gihe hari hategerejwe ko inzego zishinzwe kuzimya umuriro zihagera.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Kenya rwatangaje ko hatangiye gukorwa iperereza ku cyateye iyo nkongi n’ibarura ryimbitse ngo hamenyekanye umubare nyawo w’abahaburiye ubuzima.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Rift Valley iryo shuri riherereyemo, Masoud Munyi, yavuze ko iyo nkuru ari inshamugongo, yemeza ko polisi yafunze umuhanda uganisha kuri iryo shuri kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bikorwe nta nkomyi.

BBC yatangaje ko inkongi zikunze kwibasira ibigo bicumbikira abanyeshuri muri Kenya ndetse mu bihe byashize benshi bahasize ubuzima ahanini bitewe nuko ibigo byarenze ku mabwiriza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zahuriye mu gutera ibiti 16 200 24 Ugushyingo 2026 Saa 23:27
  2. TI Rwanda yatabarije abasaga 1 650 bamaze imyaka 4 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe  24 Ugushyingo 2026 Saa 20:19
  3. Winnie Wa Mummy yahishuye ko King Saha yashatse kumwica 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  4. CAS yasubije Sénégal igikombe cya Afurika cya 2025 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:22
  5. Ingabo za Uganda zahakanye kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege hafi ya Minembwe 24 Ugushyingo 2026 Saa 17:16