Musanze: Abategereje imyaka 4 amapoto arambitse hasi, bishimiye guhabwa amashanyarazi
Nyuma y’imyaka ine abaturage bo mu Murenge wa Muko n’igice cy’uwa Kimonyi mu Karere ka Musanze babona amapoto arambitse ku muhanda bategereje amashanyarazi bagaheba, kuri ubu bamaze gushyikirizwa umuriro w’amashanyarazi bishimira ko bavuye mu icuraburindi ryari rimaze igihe ribakomereye.
Hashize umwaka umwe Imvaho Nshya ibasuye basaba ko bahabwa amashanyarazi.
Inkuru iheruka: https://imvahonshya.co.rw/musanze-amapoto-ageza-amashanyarazi-mu-mirenge-2-amaze-imyaka-3-arambitse-hasi/
Aba baturage bavuga ko imyaka yari ishize yaratangiye kubatera kwiheba kuko amapoto yabaga arambitse ku muhanda nta bikorwa byo kuyashinga, andi ashinze na yo ariho insinga ariko atagira amashanyarazi. Gusa ubu bavuga ko bishimira kubona umuriro wageze mu ngo zabo nyuma y’igihe kinini bategereje.
Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Cyogo Mukamurenzi Seraphine yavuze ko kubona amashanyarazi bibahaye icyizere gishya cy’iterambere. Yagize ati: “Twari tumaze imyaka irenga 4 tubona amapoto hasi dutekereza ko ashobora kuzaborera aho tutabonye umuriro. Ubu turishimye cyane kuko tugiye kuva mu buzima bwo gukoresha peteroli na buji.”
Abaturage bavuga ko amashanyarazi agiye kubafasha gutangira ibikorwa bibateza imbere birimo gusudira, kogosha, gukoresha firigo no guteza imbere ubucuruzi bwabo. Banavuga ko abana babo bagiye kujya biga nijoro bafite urumuri ruhagije, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.
Rubayiza wo mu kagari ka Buramira yagize ati: “Twajyaga dukora urugendo rurerure tujya gucaginga Telefone cyangwa gushaka aho twiyogoshesha. Ubu tugiye gukorera hafi kandi dutangire ibikorwa by’iterambere.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Musanze, Batangana Regis, yavuze ko gutinda k’uyu mushinga byatewe n’ibura ry’ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi birimo konteri n’insinga, ariko ko ikibazo cyaje gukemuka bituma abaturage bahabwa umuriro.
Yagize ati: “Habayeho ikibazo cy’ibikoresho byari bikenewe kugira ngo ibikorwa birangire, cyane cyane konteri n’insinga. Ibyo byatumye umushinga utinda, ariko turishimira ko byaje kuboneka abaturage na bo bakaba bamaze kubona amashanyarazi bari bategereje.”
Batangana yavuze kandi ko kubona abaturage bamaze gucana umuriro ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kugeza amashanyarazi kuri bose no guteza imbere imibereho yabo. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, yavuze ko bishimiye kubona abaturage bamaze kubona amashanyarazi nyuma y’igihe bari bategereje.
Yagize ati: “Nk’ubuyobozi natwe twari dufite impungenge nk’izo abaturage bari bafite zo kubona amapoto arambitse igihe kinini andi ashinze ariho insinga ariko atagira umuriro. Turashimira inzego zitandukanye zagize uruhare mu gukemura ibibazo byari bihari, ubu abaturage bakaba bamaze kubona amashanyarazi azabafasha kwihutisha iterambere, turabasaba kuyabyaza umusaruro ntabe ayo kumurika gusa.”
Yakomeje avuga ko amashanyarazi agiye gufasha abaturage kwagura ibikorwa by’ubucuruzi, kunoza imibereho no korohereza abana kwiga nijoro. Abaturage bashimira cyane REG, ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ndetse na Guverinoma y’u Rwanda kuba barakomeje gukurikirana uwo mushinga kugeza urangiye, bavuga ko ibyo bari barasezeranyijwe ubu byabaye impamo.