Abasirikare 20 ba Iraq baguye mu bitero bihuriweho na Amerika na Arabie Saoudite

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 29, 2026
  • Hashize iminota 45
Image

Abasirikare 20 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe, abandi 32 barakomereka nyuma y’ibitero bihuriweho n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Arabie Saoudite ku hantu havugwaga ko hakoreshwa mu kubika intwaro no gutegura ibikorwa bya gisirikare bifitanye isano na Iran muri Iraq.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga 2026 n’umutwe w’Ingabo ushyigikiwe na Iran muri Iraq uzwi nka Popular Mobilization Forces (PMF) binyuze mu itangazo washyize ku rubuga rwa Telegram.

Uyu mutwe wavuze ko ibyo bitero byibasiye ibirindiro byayo biherereye mu Ntara za Baghdad, Wasit, Nineveh, Basra, Kirkuk, Karbala na Diyala, byangiza ibirindiro bikuru, imodoka n’ibikoresho bya gisirikare.

Ibi bitero byabaye nyuma yaho Iran iteye ibisasu byinshi byo mu bwonko bwa “Blallistic Misiles” mu gitero gitunguranye ku Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, Centcom.

Nyuma y’icyo gitero cyibasiye abasirikare ba Iraq bo mu mutwe wa PMF, Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Ali Falih Al-Zaidi yahise ahamagaza inama yihutirwa y’Abaminisitiri ishinzwe Umutekano w’Igihugu, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bye.

Umutwe wa Gisirikare wa PMF washinzwe muri Nyakanga 2014 ugamije guhangana n’umutwe w’iterabwoba wa ISIS, ukaba ugizwe n’amatsinda ya gisirikare 67. Uyu mutwe ufite imbaraga mu rwego rwa Politiki, ubukungu n’imiterere ya sosiyete. 

Abasirikare 20 ba Iraq baguye mu bitero bihuriweho na Amerika na Arabie Saoudite
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 29, 2026
  • Hashize iminota 45
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE