Abakozi ba ‘Hoteli Ntende’ bishimira ko umurimo wabo ubahesha agaciro
Abakozi ba Hoteli Ntende iherereye mu Karere ka Gatsibo, barishimira ko ubuyobozi bwayo buborohereza kongera ubumenyi kugira ngo barusheho gutanga serivisi zinoze. Bavuga kandi ko banishimira uko ubuyobozi bw’iyo Hoteli bwubahiriza ibikubiye mu masezerano y’akazi bagirana bityo bikabafasha kwiteza imbere.
Hoteli Ntende y’inyenyeri ebyiri, ni iy’abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative Coproriz Ntende, ibarizwa mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba. Bamwe mu bakozi bayikorera bavuga ko biteje imbere bakaba batagikodesha, baguze amasambu, abandi bongera ubumenyi biturutse ku mushahara mwiza bagenerwa buri kwezi, bagahamya ko umurimo bakora uhabwa agaciro n’umukoresha wabo.
Jean Baptiste Nshimiyimana, umubaruramari mukuru muri Coproriz Ntende, avuga ko yatangiranye na koperative kuva mu 2007 ari abakozi Batanu, kuva icyo gihe abakozi bahemberwa ku gihe, bikihutisha iterambere ry’imiryango yabo. Ati: “Maze imyaka 19 nkorera Koperative, hari byinshi yangejejeho, ndatuye, abana bariga, naguze ubutaka ntaha iwanjye ntabwo nkodesha, urumva ibyo bintu byose mfite ni ukubera ko koperative impemba neza kandi ku gihe hanyuma nkabasha nanjye kwiteza imbere.”
Yishimira ko koperative ishyira umukozi mu mwanya ujyanye n’ibyo yize. Ishami ry’ibaruramari n’icungamutungo ribarizwamo abakozi 18 kandi bose ngo bize ibijyanye n’ibyo bakora. Abakozi ba koperative Coproriz Ntende, babanye nk’abagize umuryango kuko bakora ibikorwa bibateza imbere biturutse ku kigega bashyizeho kibagoboka igihe bafite ibirori cyangwa n’ibindi bibasaba ko bakenera amafaranga ku buryo bwihuse.
Agira ati: “Kuva 2017 twebwe nk’abakozi twashyizeho icyo twita sosiyale (ikigega cy’ingoboka) dufite ikigega duhuriyemo gifite umutungo urenga miliyoni 20. Umukozi ukeneye amafaranga yihuse nk’ibihumbi 300, bagenzi be barayamuguriza akazayishyura yongeyeho amafaranga 2% ku kwezi, akayishyura ayakuye ku mushahara we.”
Avuga ko umukozi ufite ubukwe bashobora kumutwerera nka miliyoni. Uwagize ibyago n’uwagize ubukwe bityo usanga ngo bafashanya nk’abakozi bashyize hamwe.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, Nshimiyimana ahamya ko na bo bawizihije, abari mu kazi kubera abakiriya bakiraga ari benshi, bagize ibyo bagenerwa kugira ngo na bo bishimire umunsi w’umurimo nk’abandi bose.
Kellen Kabatesi, Umukozi wa Ntende Hoteli, yabwiye Imvaho Nshya ko gukorera iyi Hoteli ari umugisha kuko bayungukiraho byinshi bijyanye n’iterambere. Ati: “Gukora hano ni umugisha, naje hano ntari umunyeshuri ariko kubera ko aha hantu dukorera bafata neza abakozi, nabonye n’uburyo bwo kuba natangira kwiga Kaminuza, nkaba ndi umunyeshuri kandi nanakora, icyo ni ikintu nkesha kuba nkorera hano.”
Akomeza avuga ko gukorera Hoteli Ntende byabaguye mu bijyanye n’ibyo binjiza, mu bitekerezo no mu mikorere. Kugeza ubu Kayitesi yiga muri East African University, ishami rya Nyagatare. Umunsi mpuzamahanga w’Umurimo, wamufashije kongera gutekereza ko agomba gukora cyane kugira ngo azagire ejo heza nk’urubyiruko.
Cyprien Mbarubucyeye na we umaze igihe ari umukozi wa Hoteli Ntende, avuga ko ukuntu bafashwe mu kazi bisa nk’aho ari abana bari mu muryango. Yagize ati: “Coproriz Ntende yagiye idufasha kugera kuri byinshi bitandukanye, yaramfashije niga Kaminuza ndayirangiza ubu nkomereje ku kindi cyiciro cya CIPS (The Chartered Institute of Procurement and Supply), ni igikorwa cy’indashyikirwa navuga kidasanzwe kugira ngo Coproriz Ntende ikomeze kumfasha kwiga.”
Ahamya ko ibijyanye no gufata neza umukozi muri Koperative Coproriz Ntende, biri ku rwego rwo hejuru. Ibi abishingira ku kuba yarashoboye kwiga biturutse ku mushahara agenerwa kandi ubuyobozi bukabibafashamo.
Mugisha Emmanuel, uhagarariye ishami ry’ishoramari rigizwe na Hoteli, ubworozi bw’inkoko, imboga n’imbuto bikoreshwa muri Hotel Ntende, avuga ko iyi Hoteli yatanze akazi kandi abayikorera bishimira uko ubuyobozi bubitaho.
Ati: “Abakozi bakorana umurava mu kazi bashinzwe, tukakira neza abatugana, duhembwa neza na Koperative ndetse gukora muri Hoteli byaduhesheje byinshi; byaduhuje n’ibigo by’imari […] abenshi mu bakozi uzasanga biga mu bihe byo mu mpera z’icyumweru, bivuze ko barimo kuzamura urwego rwabo.”

Mugisha avuga ko bagiye bahabwa amahugurwa no kongera ubushobozi, ibyo bigatuma barushaho gutanga serivisi nziza muri Hoteli.
Agira ati: “Njyewe ku giti cyanjye, kuba nkorera muri Coproriz Ntende by’umwihariko mu ishami ry’ishoramari, ni ishema kuri njyewe. Icya mbere ni ikigo gifite ahazaza, niteje imbere ku buryo bugaragara, uko nari meze ntangira akazi ntabwo ari ko uyu munsi nkimeze; haba mu muryango iwanjye no mu buzima bwa buri munsi.”
Akomeza agira ati: “Nashoboye kubakira umuryango wanjye, utuye neza kandi si ibyo byonyine, n’uburyo bwo kugenda na bwo bwagiye bushoboka mbikesheje koperative. Usibye n’ibyo, byampesheje no guhura n’ibigo by’imari bingirira icyizere bitewe n’ikigo nkorera. Inguzanyo nashaka yose muri banki nayibona bitewe n’uko nkorera Koperative Coproriz Ntende.”
Ashimangira ko muri Koperative Coproriz Ntende, bafasha Leta mu guteza imbere no guhanga imirimo mishya mu rwego rwo gufasha Leta mu ntego yihaye yo guhanga imirimo mishya 250,000 buri mwaka muri gahunda ya NST2.
Emmanuel Munyaburanga, Perezida wa Koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Ntende, Coproriz Ntende, avuga ko batangiye ari abahinzi, kwishyira hamwe bigoranye ariko nanone biri muri gahunda ya Leta ko abantu bakwishyira hamwe. Ati: “Ni muri urwo rwego twatangiye turi abahinzi, tugera ku gitekerezo cy’uko haba ishoramari rigizwemo uruhare na ba nyiri koperative, twubaka Hoteli Ntende.”

Koperative Coproriz-Ntende yatanze akazi, bijyanye na gahunda ya Leta yo gushaka uburyo abantu bakwihangira imirimo kandi bagatanga akazi no ku bandi bantu. Munyaburanga yabwiye Imvaho Nshya ko Koperative ikoresha abakozi 96 bafite amasezerano, abakozi bagera kuri 80 bashinzwe guterura no gupakira umusaruro w’abahinzi n’abandi 30 bakora nyakabyizi mu rwego rw’ubuhinzi.
Akomeza agira ati: “Uburyo dutanga akazi ni uburyo bwemewe n’amategeko, dushyiraho amatangazo kuri Radiyo Rwanda na Televiziyo, tugashyira amatangazo mu Mirenge, n’ubu dufite ikizamini twakoresheje ejobundi, dushaka abakozi 6 biyongera kuri 96. Tubikora mu buryo bwa kinyamwuga, abantu baraza bagapiganwa, hanyuma abatsinze cya kizami akaba ari bo duha akazi.”
Muri gahunda y’Igihugu ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2), Leta y’u Rwanda yihaye intego yo guhanga imirimo mishya 1,250,000 mu myaka itanu (2024-2029), bingana n’imirimo ibihumbi 250 buri mwaka. Iyi gahunda izibanda ku guteza imbere inganda, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’ubuhinzi bugezweho, by’umwihariko hagamijwe guha urubyiruko n’abagore imirimo myiza kandi ibyara inyungu.

















Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge