Chad yatangaje ibihe bidasanzwe by’iminsi 20 kubera umutekano muke
Igihugu cya Chad cyatangaje ibihe bidasanzwe bizamara iminsi 20 mu Karere kegereye Ikiyaga cya Chad, nyuma y’ibitero bikomeye byahitanye ubuzima bw’abantu benshi, byashinjwe umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.
Icyemezo cyafashwe ku wa Kane gikurikiye urupfu rw’abasirikare basaga 26, barimo n’abajenerali babiri bakomeye, bishwe mu bitero byabaye muri iki cyumweru. Ibi byateye icyunamo mu gihugu hose ndetse bituma ingabo zitangira ibikorwa bikaze byo guhiga abo barwanyi.
Umuvugizi wa Guverinoma, Gassim Cherif, yavuze ko abayobozi basuzumye uko umutekano n’imibereho y’abaturage bikomeje kuzamba muri ako karere.
Yagaragaje ko ibitero bya Boko Haram byongeye kwiyongera, bigatera abaturage guhunga, ndetse bikongera ibyago ku buzima n’imitungo yabo.
Ibi bitero biheruka byakurikiye igitero gikomeye cyagabwe ku kigo cya gisirikare cya Barka Tolorom kiri hafi y’ikiyaga cya Chad, aho abasirikare ba Chad basaga 24 baguye ku rugamba, abandi benshi bagakomereka nk’uko amakuru atangwa n’inzego za gisirikare abivuga.
Cherif yongeyeho ko Perezida Mahamat Idriss Deby yashimiye Guverinoma ya Nigeria ku bufatanye n’inkunga itanga mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba bikomeje.
Ikiyaga cya Chad gihuriweho n’ibihugu bya Cameroon, Chad, Nigeria na Niger, kikaba kimaze igihe kirekire ari ubuhungiro bw’imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram na ISWAP, aho bakomeje kongera ibitero ku ngabo z’ibihugu byo muri aka karere.

