Utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Taiwan yahuye na Perezida w’u Bushinwa 

Utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Taiwan yahuye na Perezida w’u Bushinwa 

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Taiwan ryitwa Kuomintang (KMT), Cheng Li-Wun kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, yahuriye mu Bushinwa na Perezida w’icyo gihugu Xi Jinping, aho impande zombi zagaragaje ko zifuza amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Mu 2016, ni bwo u Bushinwa bwahagaritse  ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru na Taiwan nyuma yuko Tsai Ing-wen w’ishyaka DPP abaye Perezida, bitewe n’uko yanze kwemera ko Taiwan iba iy’u Bushinwa. Nubwo Taiwan ibihakana, u Bushinwa buvuga ari igice cyabwo, kandi bushimangira ko bushobora kuyigarura mu buryo bwose hatirengagijwe no gukoresha ingufu za gisirikare.

Perezida Xi Jinpig yavuze ko abayobozi b’amashyaka yombi bahuye kuri uyu wa Gatanu ngo hashakwe amahoro n’umutekano w’Igihugu basangiye, bateze imbere iterambere rishingiye ku mahoro mu mubano w’impande zombi.

Yongeyeho ko u Bushinwa bwiteguye bushingiye ku murongo wa Politiki wo kurwanya ubwigenge bwa Taiwan no gukomeza gushimangira ibiganiro n’imikoranire n’amashyaka atandukanye yaho. Yashimangiye ko abatuye muri Taiwan ari Abashinwa kandi bose bifuza amahoro. Mu ijambo rya Cheng yavuze ko ubusugire bw’umuryango w’Abashinwa ari cyo cyifuzo rusange cy’abaturage bose.

Uruzinduko mu Bushinwa rw’utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Taiwan rwanenzwe n’ubutegetsi bw’ishyaka rya DPP, aho ryamushinje kwibonekeza ku Bushinwa. U Bushinwa bwanze kugirana ibiganiro na Perezidawa Taiwan Lai Ching-te, bamwita  ushaka gutandukanya igihugu, uteza ibibazo ndetse udashyigikiye amahoro ahubwo agashaka intambara.

Mu kinyejana cya 17, igihe u Bushinwa bwategekwaga n’ingoma ya Cyami Taiwan yafatwaga nk’igice cy’u Bushinwa. U Buyapani bwigaruriye Taiwan kuva mu 1895 kugeza mu 1945, buyambuye u Bushinwa mu ntambara bari bahanganyemo.

Nyuma y’uwo mwaka yaje gusubizwa u Bushinwa intambara ya kabiri y’Isi irangiye, ariko mu 1949 mu Bushinwa haba intambara y’abenegihugu yarangiye abo mu ishyaka ry’Abakomunisiti batsinze bagashinga Repubulika y’u Bushinwa mu gihe abo mu ishyaka rya Kuomintang batsinzwe bagahungira muri Taiwan bashyiraho ubutegetsi bwabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nigeria: Abantu 24 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bagiye gushyingura 22 Ugushyingo 2026 Saa 13:06
  2. Iran yarashe ibirindiro bya Amerika muri Bahrain 22 Ugushyingo 2026 Saa 12:40
  3. Kigali: Ibigo byigisha imyuga byasabwe gukumira ibidindiza ireme ry’uburezi 22 Ugushyingo 2026 Saa 07:43
  4. Korali Amazing Grace yasubiyemo indirimbo ‘Ibuye Rizima’ 21 Ugushyingo 2026 Saa 23:32
  5. Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:19