Polisi y’u Rwanda mu Turere twa Nyagatare na Kirehe ku wa Mbere taliki ya 01 Kanama, yafashe ibilo 26.5 by’urumogi rwari rugiye kwinjira mu gihugu ruvuye mu bihugu bituranye n’u Rwanda, aho abarwinjizaga bakoresheje inzira zitemewe zizwi nka Panya.
Hafashwe uwitwa Hafashimana Safari Emmanuel w’imyaka 25, afite ibilo 3.5, afatirwa mu Mudugudu wa Karembo, Akagali ka Rwantonde, Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, mu gihe ibilo 25 by’urumogi byafatiwe mu Mudugudu wa Rutoma, Akagali ka Ndego, Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, ubwo uwari urufite yabonye inzego z’umutekano akarukubita hasi akiruka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uru rumogi rwafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye muri utu duce twavuzwe haruguru.
Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari abantu bashaka kwinjiza urumogi mu gihugu barukuye mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Ni bwo ibikorwa byo kubafata byahise bitangira hafatwa uwitwa Hafashimana afite ibilo 3.5 afatirwa mu Kagali ka Rwantonde arukuye mu gihugu cya Tanzaniya. Hanafashwe kandi ibilo 23 by’urumogi bifatirwa mu Kagali ka Ndego nyuma y’uko uwari urwikoreye yabonye inzego z’umutekano agahita aruta hasi asubira mu gihugu cya Uganda ari naho yari arukuye.”
SP Twizeyimana yagiriye inama abaturage kureka kwijandika mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge ahubwo bagakora indi mirimo yemewe n’amategeko kandi yabateza imbere, anihanangiriza abaturage baturiye imipaka kwirinda kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko ubifatiwemo ahanwa bikomeye harimo no gufungwa igihe kirekire muri gereza.
Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage, anabasaba gukomeza gutanga amakuru abacuruza ibiyobyabwenge bose bagafatwa.
Hafashimana n’urumogi yafatanwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko.
Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.