10 August 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Umushahara w’abarimu bigisha mu mashuri abanza wongereweho 88%

01 August 2022 - 13:32
Umushahara w’abarimu bigisha mu mashuri abanza wongereweho 88%
Share on FacebookShare on Twitter

Guhera muri uku kwezi kwa Kanama 2022, Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kongera umushahara w’abarimu bigisha mu mashuri abanza ku kigero cya 88%, ukaba ari umwe mu myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye mu mpera z’ukwezi gushize.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, mu kiganiro yagejeje ikiganiro ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ku byagezweho mu burezi bw’ibanze (amashuri abanza n’ayisumbuye) muri Gahunda y’Igihugu y’imyaka 7 yo Kwihutisha Iterambere (NST1).

Dr . Ngirente yashimangiye ko uretse abarimu bigisha mu mashuri abanza, abiza icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya Kaminuza bigisha mu yisumbuye na bo bongerewe umushahara ku kigero cya 40%.

Yagize ati: Ntabwo twibagiwe abayobora amashuri, n’ababungirije na bo barongerewe ndetse n’abayobora amashuri y’imyuga na bo barongererwa. Bose bongerewe 40%. Twizeye ko imibereho ya mwarimu izarushaho kuzamuka, kandi noneho bazakomeza kugana Umwalimu SACCO aho Leta yamaze gushhyira amafaranga kugira ngo yiteze imbere akore imirimo ye atuje.”

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye -A2 (aba barimu bose hamwe ni 68, 207) yongerewe 88% by’umushahara utahanwa n’umutangizi cyangwa amafaranga 50,849.

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kamiannuza A1 (aba barimu bose hamwe ni 12,214) yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umytangizi cyangwa amafaranga y’u Rwanda 54,916.

Umwarimu uhemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza – AO (aba barimu boss hamwe ni 17,547) yongerewe 40% by’umushahara utahanwa w’umutangizi cyangwa amafaranga y’u Rwanda 70.195.

Ati: “Nk’umwarimu watangiriraga ku mafaranga ibihumbi 70 ubu agiye kugera ku bihumbi 110, turumva ko bizakemura ikibazo cy’abarimi bataga akazi bakajya kwibera abamotari.”

Yanavuze kandi ko Guverinoma y’u rwanda yashyize amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari muri koperative Umwalimu SACCO kugira ngo abarimu bose bakeneye inguzanyo bajye bazibona bitabagoye, barusheho gukora imishinga ibabyarira inyungu .

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu myaka igera kuri itanu ishize, hari impinduka zitandukanye zagaragaye muri gahunda ya NST1, ibyabaye bikaba byari inyongera gusa

Yavuze ko ibigo by’amashuri byiyongereye ku kigero cya 28%, abanyeshuri biyongera ku kigero cya 7% ndetse n’abarimu babo biyongera ku kigero cya 45% mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ibyumba by’amashuri bishya byubatswe mu mwaka wa 2017, bimaze kurenga 26,000 birimo ibisaga 22,500 byubatswe mu mwaka wa 2022 Igihe u Rwanda rwari ruhanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

August 10, 2022
APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

August 10, 2022
Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

August 10, 2022
Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

August 9, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.