Minisitiri Dr. Biruta mu ruzinduko muri Zimbabwe

Minisitiri Dr. Biruta mu ruzinduko muri Zimbabwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29 Nyakanga, yageze muri Zimbabwe mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi. 

Mu masaha y’igicamunsi ni bwo Minisitiri Dr Biruta yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe Frederick M. M. Shava, bagirana ibiganiro byibanze ku nzego z’ubutwererane bw’ibihugu byombi. 

Ibyo biganiro byibanze ku ngamba zo guteza imbere no kurushaho kwimakaza umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe. 

U Rwanda na Zimbabwe byatangiye  kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu bihugu byombi, nyuma yo kugirana amasezerano mpuzamahanga y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi.

Mu myaka ibiri ishize, abacuruzi n’abashoramari bo mu bihugu byombi aho bagiye barebera hamwe amahirwe y’ishoramari yarushaho kubyazwa umusaruro mu nyungu z’abaturage. 

Muri Werurwe uyu mwaka, Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa,  yagaraje ko umubano mwiza Zimbabwe ifitanye n’u Rwanda, abaturage b’ibihugu byombi bakwiriye kuyabyaza umusaruro mu by’ubucuruzi. 

Icyo gihe yarimo afungura ibindi biganiro byabereye i Kigali muri Nzeri 2021, byose bikaba byarateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Zimbabwe (ZimTrade).

Uretse ubucuruzi n’ishoramari, u Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bikorana mu nzego zirimo ubutabera n’umutekano. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Urubyiruko rurahamya ko ‘Hanga Hub’ yarufashije kwihangira imirimo 14 Ugushyingo 2026 Saa 20:14
  2. Musanze: Gacaca: Amaterasi y’indinganire yitezweho kongera umusaruro bakiteza imbere 14 Ugushyingo 2026 Saa 19:04
  3. MINEDUC yatashye igikoni kigezweho cyo gutekera abanyashuri cya miliyoni 700 Frw 14 Ugushyingo 2026 Saa 16:39
  4. RDC yakuyeho kandidatire y’umukandida wayo ku buyobozi bwa OIF, ishyigikira uwa Romania 14 Ugushyingo 2026 Saa 12:50
  5. Amavubi U23 yerekeje i Yaoundé gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 14 Ugushyingo 2026 Saa 11:28