FPR Inkotanyi na Israel baganiriye ku byagirira akamaro abaturage

FPR Inkotanyi na Israel baganiriye ku byagirira akamaro abaturage

Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ko Umunyamabanga Mukuru wayo, Amb. Christophe Bazivamo yakiriye mu biro bye, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’Umuryango FPR Inkotanyi, bugira buti: “Abayobozi bombi baganiriye ku bifitiye inyungu ibihugu byombi n’abaturage babyo muri rusange.”

U Rwanda na Israel bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’izindi.

Ibihugu byombi kandi bisanzwe bifatanya mu bijyanye n’umutekano, amahugurwa y’inzego zishinzwe umutekano, hamwe no gusangira ubunararibonye mu kurwanya iterabwoba.

Mu burezi, Abanyarwanda bamwe babona amahirwe yo kwiga no guhugurirwa muri Israel. Hari kandi imishinga ifasha mu rwego rw’ubuzima n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi.

Mu bijyanye n’ubucuruzi, umubano uragenda urushaho kwaguka, kuko ibigo byo muri Israel bikomeje gushora imari mu Rwanda, cyane cyane mu ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ingufu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nigeria: Abantu 24 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bagiye gushyingura 22 Ugushyingo 2026 Saa 13:06
  2. Iran yarashe ibirindiro bya Amerika muri Bahrain 22 Ugushyingo 2026 Saa 12:40
  3. Kigali: Ibigo byigisha imyuga byasabwe gukumira ibidindiza ireme ry’uburezi 22 Ugushyingo 2026 Saa 07:43
  4. Korali Amazing Grace yasubiyemo indirimbo ‘Ibuye Rizima’ 21 Ugushyingo 2026 Saa 23:32
  5. Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:19