The Ben ategerejwe gutaramira i Kigali mu ntangiriro za Kanama 2022, ni igitaramo yatumiwemo na East Gold, Sosiyete isanzwe itegura imikino y’abakanyujijeho imaze kumenyekana nka ‘Rwanda Re-birth Celebrations’.
Iki gitaramo The Ben ategerejwemo kizaba ku wa 6 Kanama 2022 kuri Canal Olympia, aho azafatanya n’abahanzi bari kugutanga muri muzika nyarwanda barimo Bwiza, Kenny Sol na Chris Eazy bari mu bashya ariko banagezweho mu muziki ndetse na Bushali wanahuriye ku rubyiniro na The Ben mu 2019.
The Ben yatangaje ko ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira i Kigali ndetse ashimangira ko yifuza guha abakunzi be igitaramo cy’amateka.

Ati “Ndifuza gukora igitaramo cy’amateka, nkashimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abafana banjye muri rusange. Abafana banjye nzakora ibishoboka byose kugira ngo batahe banyuzwe. Nabo ndabasaba kuzitabira ari benshi kugira ngo hatazagira uvuga ko yacikanywe.”
Uyu muhanzi yongeyeho ko uretse gushimisha abakunzi be, n’impamvu nyiri izina y’iki gitaramo isobanutse ku buryo ari igikorwa buri Munyarwanda yakwisangamo.
Ati “Nibaza ko ntawe utakwishimira intambwe u Rwanda rugezeho rwiyubaka, ibyishimo byacu nk’abanyamuziki rero tuzabigaragaza muri iki gitaramo.”
The Ben azaririmbira abanyabirori i Kigali ku wa 6 Kanama 2022 mu gihe tariki 30 Nyakanga 2022 azataramira muri Suède aho yatumiwe mu birori byo gususurutsa Abanyarwanda batuye ku Mugabane w’u Burayi.
Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu birori byinjije Abanyarwanda mu mwaka wa 2020, igitaramo cyabereye muri Kigali Arena icyo gihe yari yakubise yuzuye.
Iki gitaramo gishya, byitezwe ko kizanashyira akadomo ku mikino ya ‘Rwanda Re-birth Celebrations’ iri guhuza abakanyujijeho mu Rwanda.

Bushali agiye kongera guhurira na The Ben ku rubyiniro nyuma yo gutaramana mu 2019






