Taekwondo: U Rwanda  rwegukanye umwanya wa gatatu muri shampiyona y’Afurika mu kwiyereka  

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 15, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Kuva taliki 13 Nyakanga 2022 mu Rwanda harimo kubera ku nshuro ya mbere shampiyona y’Afurika  mu mukino njyarugamba wa Taekwodo “African Taekwondo Championships 2022”  yitabiriwe n’ibihugu 40  ikaba irimo kubera muri BK Arena.

Taliki 13 na 14 Nyakanga 2022 habaye igice cy’iri rushanwa  kigizwe no kwiyereka  “Poomsae”.  Muri iki gice, u Rwanda rwitwaye neza rweguka imidali 15 aho rwaje ku mwanya wa 3 mu gihe Misiri yegukanye umwanya wa mbere naho Senegal iza ku mwanya wa kabiri.

Muri iki cyiciro hitabiriye ibihugu birenga 20 aho  abakinnyi bagiye berekana ubumenyi bafite muri uyu mukino ku giti cyabo  ndetse  n’uburyo bushya buri mukinnyi yihimbiye “Freestyle”.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, Dr. Hakizimana David  yatangaje ko muri rusange irushanwa mu cyiciro cyo kwiyereka ryagenze neza.

Yakomeje avuga ko ikipe y’u Rwanda yitwaye neza mu gihe kugeza uyu mukino watangiye gukinwa mu myaka 12 ishize.

Perezida wa RTF, Dr. Hakizimana David

Umunyamabanga Mukuru w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Taekwondo muri Afurika “ African Taekwondo Union (AFTU)”,  Balla Dièye nyuma y’iri rushanwa ryo kwiyereka “Poomsae” yatangaje ko ryagenze neza muri rusange  ashyimira RTF uburyo bakiriye abitabiriye bose kuva ku kibuga cy’indege. Yashimiye kandi Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” cyane cyane Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa witabiriye umunsi  wa mbere w’iyi mikino.

Umunyamabanga Mukuru wa AFTU,  Balla Dièye

Balla yakomeje avuga ko  ari ubwa mbere mu mateka muri iki cyiciro cyo kwiyereka “Poomsae” hitabiriye ibihugu birenga 20.

Iri rushanwa ririmo kuba  ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye barimo Rwanda Mountain Tea, Ambasade ya Koreya mu Rwanda na Ethiopian Airline. Hari kandi n’abafatanyabikorwa nka MINISPORTS na AFTU.

Amafoto

Umunsi wa kabiri
  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 15, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE