Kuvugurura imijyi bizajyana no kuyubaka mu buryo burambye

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yavuze ko politiki nshya y’imiturire yo kuvugurura no guhanga imijyi ikubiyemo guhanga imyubakire y’imijyi irambye ibungabunga ibidukikije, igahangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi izamura ubukungu.

‎Yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite Politiki y’Igihugu y’imitunganyirize y’imijyi, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025.

‎Dr Gasore yasobanuye ko muri Politiki Nshya yo kuvugurura no guhanga imijyi  hashingiwe ku nkingi 4 zirimo imikoranire hagati y’inzego bitandukanye, gutuza abantu benshi ku butaka buto, imibereho myiza n’ubukungu.

‎Yagize ati: “Imitunganyirize y’imijyi ishingiye ku nkingi enye, arizo imikoranire hagati y’inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa, gutuza abantu benshi ku butaka buto kandi ikaba ari imijyi buri wese yibonamo bitavuze ko iturwamo n’abafite ubushobozi runaka, buri wese agatura mu mujyi kandi agashobora kuhaba.”

‎Yongeyeho ati: “Inkingi ya gatatu ni imibereho myiza,  umujyi abantu bishimiye kubamo,  hari imijyi usanga yarakozwe mu kajagari  itarangwamo Isuku, itarimo umwuka mwiza, butarengera ibidukikije, iyi Politiki ntabwo ibyemera.”

‎Dr Gasore yavuze Kandi ko mu kuvugurura imijyi, bizakorwa ku ryo buri wese azayibonamo mu bushonozi afite.

‎Ati: “Ni ukuzamura ubukungu ari mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi iwunganira kugira habemo ibikorwa by’ubukungu bizamura imibereho y’abari mu mijyi kandi mu byiciro byose, ab’ubushobozi bwiza, abafite ubuciriritse barimo kandi buri wese afite aho kuba ku bushobozi no ku giciro byose by’abarimo. […..], imijyi izaba imbarutso y’iterambere hakurikijwe umwihariko wa buri Karere uwo mujyi urimo.”

Muri iyo politiki nshya yo kuvugurura no guhanga imijyi, hazakomeza kunozwa no kwemeza ibishushanyombonera hagamijwe kunozwa imiturire.


  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 11, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE