Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7,1% mu Ukwakira 2025

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

Ibipimo by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR byagaragaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,1% mu Ukwakira 2025, ugereranyije n’Ukwakira 2024, ariko bikaba byaragabanyutse ugereranyije na 7,3% byariho muri Nzeri 2025.

NISR yagaragaje ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,6%, mu gihe ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 16%.

Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,3%, ibiciro by’ubwikorezi byiyongeraho 8,5% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,1%.

Ugereranyije Ukwakira 2025 n’Ukwakira 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9%, mu gihe Ukwakira 2025 na Nzeri 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,3%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,1% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,1%.

Ibiciro mu byaro mu kwezi k’Ukwakira 2025, byiyongereyeho 3,8% ugereranyije n’Ukwakira 2024, bikaba byaragabanyutse ugereranyije n’ukwezi Nzeri 2025, aho byari kuri 5,5%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu Ukwakira 2025, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,8%, n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14,6%.

Mu byaro ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 55%, iby’amafunguro n’amacumbi byiyongeraho 17%, ariko ugereranyije Ukwakira 2025 na Nzeri 2025, ibiciro byiyongereyeho 0,8%; iryo zamuka rikaba ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 0,5%.

Ni mu gihe ibiciro bikomatanyirijwe hamwe; mu mijyi no mu byaro mu Ukwakira 2025, byiyongereyeho 5,1% ugereranyije n’Ukwakira 2024.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 10, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE