Rubavu: Ku myaka 15 afungiye kubyara agata uruhinja mu bwiherero

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 30, 2025
  • Hashize amasaha 11
Image

Umukobwa w’imyaka 15 yatawe muri yombi akurikiranyweho kubyara uruhinja akaruta mu bwiherero bw’umuturanyi w’iwabo mu Umurenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kanama.

Urwo ruhinja rwatahuwe n’umuturanyi wari ugiye mu bwiherero bw’umuryango w’uwo mwangavu ku manywa yo ku wa 29 Ukwakira 2025, agasanga harimo uruhinja agahita atabaza.

Uwatahuye urwo ruhinja utavuzwe ku bw’umutekano w’umwangavu watewe inda atujuje imyaka y’ubukure, yabwiye Imvaho Nshya ko akigera mu bwiherero yahasanze amaraso menshi n’urwo ruhinja rwapfuye rwambaye ubusa.

Ati: “Kubera ko ubwiherero bw’ino buba ari bugufi cyane kubera amakoro, uruhinja rwagaragaraga neza binagaragara ko rwari rugejeje igihe cyo kuvuka. Nahise ntabaza ba nyir’ubwiherero kuko bari bahari baraza barareba basanga koko umurambo w’urwo ruhinja urimo, n’abandi baturage barahagera mpamagara Umukuru w’Umudugudu ahamagara izindi nzego, baje babisanga uko nanjye nabibonye.”

Uwo mwangavu wo muri urwo rugo wakekwaga ko atwite ariko akabihakana, yahise afatwa ariko abanza kubihakana ariko bamukurikiranye basanga afite ibimenyetso by’umuntu wamaze kubyara.

Uyu muwangavu wari warataye ishuri akajya gukora muri resitora ataha iwabo, yahise yihutishwa kwa muganga bamupimye basanga ari we wabyaye, na we abona kubyemera.

Umwe mu Bajyanama b’Ubuzima bo mu Kagari ka Nyaruteme yabwiye Imvaho Nshya ko ababyeyi  n’abaturanyi babo batangiye gukeka ko uwo mwana atwite ubwo inda ye yagaragaraga ariko babimubajije arabihakana.

Ati: “Bigitangira guhwihwiswa bamwe bavugaga ko atwite, abandi bakavuga ko ari umubiri yisanganiwe kuko asanzwe ari munini, ababyeyi bamubajije arabihakana. Byageze ubwo n’abajyanama b’ubuzima baza kumupima,akajya ajya mu nzu akabazanira inkari zitari ize bazipima bagasanga adatwite.

Bivugwa ko Abajyanama b’Ubuzima bari baramupimye inshuro eshatu zose abaha inkari zitari ize bagasanga adatwite, ati: “Yatunguranye basanze urwo ruhinja mu bwiherero, baza gusanga ari urwe nubwo yari yabanje kubihakana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze Uwizeyimana Josiane, yavuze ko bakeka ko mbere yo kujugunya uwo mwana w’umuhungu yabyaye mu bwiherero yababanje kumuniga.

Ati: “Yabyaye umwana w’umuhungu. Uwamubyaye na we yari ari aho ntaho yigeze ajya handi. Yabanje kubihakana twifashisha abaganga, bagaragaza ko afite ibimenyetso ko yabyaye kuko byanagaragaraga, ahita yemera ko ari we warubyaye akaruniga akaruta muri ubwo bwiherero. Yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa RIB ya Kanama, umurambo w’uruhinja ujyanwa mu Bitaro bya Gisenyi.”

Yasabye abangavu kwirinda ababashuka bakabatera inda zitateganyijwe bakanababuza kubavuga, kuko uyu mukobwa agifatwa yabajijwe uwayimuteye akinangira akanga kumuvuga.

Yakomeje agira ati: “Turanasaba ababyeyi kudahoza ku nkeke umwana igihe babona atwite kuko na byo bishobora kumutera umutima mubi akihekura. Ikindi ni ugutangira amakuru ku gihe babonye umwana agaragaza ibimenyetso bidasanzwe kuko nk’uyu bamuketse, Abajyanama b’Ubuzima bakavuga ko basanga adatwite bo babona ko agaragaraza ibimenyetso byo gutwita. Bagombaga kubibwira ubuyobozi, akajyanwa kwa muganga bakareba hakiri kare, akaba yagirwa inama.”

Yaboneyeho gusaba ababyeyi  bafite abana bacikishirije ishuri kubasubizayo , ugite ikibazo cyihariye agafashwa ndetse n’ugizew ingorane zo gushukwa agaterwa inda akitabwaho kugira ngo harenngerwe ubuzima bw’abana bombi hanakurikiranwa uwamuhemukiye.

Yakomeje agira ati: “N’ababyeyi bavuga ko abana babananiye turabasaba kujya begera ubuyobozi igihe babona hari ikibazo kidasanzwe bakabubwira bagafatanya guha umwana inama, ariko ntibaterere iyo ngo bavuge ko abana babananiye bigere aho babyara bakibashidikanyaho.”

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Ukwakira 30, 2025
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE