Amakuru mashya
Minisitiri Marizamunda yatangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda ya Gisirikare Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga U Rwanda na Armenia byasinyanye amasezerano akuraho viza ku bafite pasiporo za dipolomasi NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Mushikiwabo yavuze ku matora,umukandida wa RDC n’ibihugu bya Sahel byikuye muri OIF Perezida Kagame yageneye ubutumwa Amavubi mbere yo gukina na Cap-Vert

Gutonda umurongo kwa muganga bigiye kuba amateka mu Rwanda

Gutonda umurongo kwa muganga bigiye kuba amateka mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imirongo y’abarwayi kwa muganga igiye kuba amateka, nyuma yo gutangiza ikoranabuhanga e-Buzima rizajya rifasha abarwayi kwisuzumisha indwara zoroheje no kwaka gahunda yo kubonana na muganga, na e-Banguka rizajya ryifashishwa mu guhamagaza imbangukiragutabara no gusaba taransiferi (transfer).

Iryo koranabuhanga ribonwa nk’impinduka ikomeye mu buvuzi bw’u Rwanda kuko, umurwayi azajya ahuzwa na muganga n’ikoranabuhanga ku buryo kumwakira bizajya byihuta kurusha uko byakorwaga ubu.

Biteganywa ko urubuga e-Buzima ruzajya rwifashishwa n’umurwayi akoresheje telefone ye agasaba gahunda yo kwivuza, kubonana na muganga bitewe n’uwo ashaka n’indwara arwaye, ndetse na muganga akamuha gahunda n’isaha bidasabye ko umurwayi ajya gutegereza kwa muganga.

Ni mu gihe e- Banguka yo izajya ifasha umurwayi ukeneye taransiferi cyangwa imbangukiragutabara ndetse bikaba byakurikiranwa ku buryo Umuyobozi w’Ibitaro ashobora kumenya imbangukiragutabara zikenewe n’ibyerekezo ziri kujyamo.

Izo mbuga zombi zamurikiwe mu nama iteraniye i Kigali iri kwigira  hamwe uko hatezwa imbere Ikoranabuhanga mu Buvuzi bw’Afurika (Africa HealthTech Summit) aho u Rwanda rwagaragarije amahanga ko rushaka ko urwego rw’ubuzima rujyamo ikoranabuhanga ryuzuye.

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda Dr. Sabin Nsanzimana, yasobanuye ko bari bamaze igihe bari kwiga uburyo ibibazo byo gutonda umurongo kwa muganga byakemuka aho basanze ko bigomba gukemuka hifashishijwe telefone.

Yagize ati: “Kera twajyaga gutonda umurongo kuri banki ariko ubu umuntu afite banki kuri telefone ye. Ikintu tumaze iminsi dushaka gukemura vuba abakora mu rwego rw’ubuzima ni ukujya gutonda umurongo kwa muganga, kwicara ugategereza, ugategereza ufata imiti, ugategereza ubonana na muganga ndetse ugategereza wishyura.”

Yongeyeho ko ubu telefone yabikora byose ukaba wasaba gahunda muganga, ugatumiza imiti n’ibindi byose wiyicariye iwawe.

Yagize ati: “Ibyo byose bigomba koroha bikaba byagusanga mu rugo cyangwa kuri telefone yawe, ushobora gufata rendez-vous  kuri telefone, ushobora kuvugana n’umuganga wawe  utiriwe ujya ku bitaro, ushobora no gutumiza imiti bakayikwandira utagiye kwicara kwa muganga n’ibindi.

Dr. Nsanzimana yongeyeho ko nubwo bitaranoga byose ariko muri uyu mwaka hari ibyakozwe kandi mu gihe cy’amezi atatu cyangwa atandatu byose bizaba byagiye ku murongo.

Yavuze ko bateganya ko buri Munyarwanda ufite telefone yaba igezweho (smart phone) cyangwa isanzwe y’amatushi azajya akoresha iryo koranabuhanga akanda akanyenyeri ubundi agakurikiza amabwiriza akagendana n’ibigezweho.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yasobanuye imikorere ya e-Buzima na e-Banguka bizatuma gutonda umurongo kwa muganga biba amateka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Menya ‘Ibyo Ubutaka Bwibuka’ imurikabikorwa ry’ubuhanzi ryatangijwe mu Rwanda Hashize amasaha 13
  2. Jane Doe washinjaga Jay-Z kumusambanya yavuze ko yamubeshyeraga Hashize amasaha 17
  3. NBA G League United yabujije RSSB Tigers gukora amateka mu mikino mpuzamigabane ya FIBA Hashize amasaha 18
  4. Hateguwe ibihembo byo guhemba abanyamwuga 58 mu myidagaduro y’u Rwanda Hashize amasaha 19
  5. Amavubi yerekeje muri Cap-Vert (Amafoto) Hashize amasaha 22