Nyamasheke: Umumotari yagonze umwana w’imyaka 4 ahita acika

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 8
Image

Umumotari wari utwaye moto ifite Pulake RI 448 Z, arashakishwa nyuma yo kugonga umwana w’imyaka ine wajyaga ku ishuri mu Murenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, agahita acika nyuma yo kubona amukomerekeje.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihombo, buravuga ko ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano hari gushakishwa umumotari wakoze ayo makosa agasoga umwana mu mazi abira.

Nyirakuru w’uyu mwana, Mukamariza Philomène, utuye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo, avuga ko umwuzukuru we yari agiye muri GS Viro mu ishuri ry’inshuke, ari kumwe n’abandi bana iyi moto ikamugonga.

Ati: “Bampamagaye bambwira ko umwana agonzwe na moto, imukomerekeje ku gahanga, anarimo avirirana amaraso mu mazuru no mu kanwa kandi atavuga, bigaragara ko yangiritse. Nababajwe cyane no kubona umuntu mukuru agonga umwana gutyo, nk’aho nibura yamufashe ngo amugeze kwa muganga agahita yirukanka moto akayita aho.”

Yavuze ko umwana yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kibingo, atwawe n’abaturage bamusanze aho yari atereranywe, ku bw’amahirwe abaganga bamwitaho arataha.

Umwe mu baturage bahise bajyana uwo mwana kwa muganga, yagaye uyu mumotari watereranye umwana gutya, avuga ko iyo nibura amutabara akamugeza kwa muganga kuko byari ugutabara ubuzima bw’umwana bwashoboraga no kuhagendera uko atinda.

Ati: “Ariko kumuta gutya, abona nta n’abantu bakuru bari hafi, umwana ari kumwe na bagenzi be gusa, si byo rwose si umuco w’I Rwanda. Dukwiye kwamagana ibintu nk’ibi. Hari igihe agonga nk’uku akagira ubwoba ngo abaturage bakwihanira, ariko nta wajya mu kwihanira abona nibura uwagomugonze afite ubwo bumuntu. Kuko n’ubundi moto yasize izamumenyekanisha afatwe abiryozwe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo Niyitegeka Jerôme, avuga ko uyu mumotari agishakishwa, umwana yavanywe ku Kigo Nderabuzima avuwe neza.

Ati: “Umwana yavuwe arataha, umumotari aracyashakishwa, ntaraboneka.”

Yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo igihe bajya ku mashuri, cyane cyane nk’aba bato, bakamenya ko bagezeyo amahoro,banataha bakabakurikirana bakagera mu ngo amahoro, ntibumve ko ubwo umwana nk’uwo avuye mu rugo birangiye.

Yanasabye abamotari n’abatwara ibindi binyabiziga kumenya gukoresha umuhanda, bagera aho abana nk’aba bari bakitwararika cyane, ko kugonga umwana nk’uko ukamuta ukigendera, ntumufashe nibura kugera kwa muganga ari amakosa.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Nzeri 17, 2025
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE