Kwita Izina abana b’ingagi byasubukuwe

Kwita Izina abana b’ingagi byasubukuwe

Igikorwa cyo Kwita Izina ku nshuro ya 20, cyari cyarasubitswe cyasubukuwe, kizaba ku wa 5 Nzeri 2025 nk’uko byatangajwe n’abategura uyu muhango kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2025. 

Uyu ni umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi, ugamije kwishimira uruhare u Rwanda rugira mu kubungabunga ibidukikije. 

Uwo muhango biteganyijwe ko uzabera muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, i Kinigi mu Karere ka Musanze, aho abashyitsi bazifatanya n’abaturage batuye hafi y’aho izi ngagi zo mu misozi miremire zibungabunzwe.

Mu Ukwakira 2024, Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wa Kwita Izina 2024 usubitswe.

Icyo gihe, abana b’ingagi 22 bari bamaze kuvuka mu mezi 12 yari ashize bagombaga kwitwa amazina muri uwo muhango wari uteganyijwe kuba ku itariki ya 18 Ukwakira uwo mwaka.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare nyawo w’abana b’ingagi bazitwa amazina muri uyu mwaka.

Guhera mu 2005 ubwo uyu muhango watangizwaga, abana b’ingagi bamaze kwitwa amazina bagera kuri 395.

Ni umuhango wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, nk’uko byatangajwe na Michaella Rugwizangoga, Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  2. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  3. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  4. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  5. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22