Musanze: Yagurishije umurima inshuro 2 awukubitirwamo, uwarwanye arafungwa

Twizerimana Leonard w’imyaka 59, wo mu Murenge wa Kinigi, Akagari ka Nyabigoma Umudugudu wa Mitobo, kuri uyu wa 30 Mata, yasanzwe mu murima we aboshye amaguru n’amaboko bikekwako ari umwe mu bo yagurishije isambu kuko yayigurishije inshuro ebyiri.
Uwo mugabo bivugwa ko ashobora kuba yaragurishije umurima we abantu 2 ngo yaje gusanga mu murima we Iradukunda Olivier, kandi bari barawuguze, batera amahane kugeza ubwo barwanye, Iradukunda w’imyaka 20 amuzahaje amushyira ku ngoyi arigendera, abaturage bavuga ko na bo byabababaje bakavuga ko Iradukunda akwiye gufatirwa ibihano bikaze nk’uko Kamanayo Egide yabibwiye Imvaho Nshya.
Yagize ati: “Twasanze Twizerimana aryamye mu murima we aboshye amaguru n’amaboko, tekereza gukubita umuntu ukamunoza ubundi ukagerekaho kumushyira ku ngoyi, amakuru ariko dufite ni uko Twizerimana ngo yaba yaragurishije uriya murima inshuro 2 niba rero yenda umwe yarumvise ko undi yaguze akabyukiramo ntawamenya, Iradukunda yakoze ibintu bibi akwiye guhanwa.”
Mukamazera Daphrose yagize ati: “Numva ko Twizerimana yaba yarariye amafaranga y’abantu 2 avuga ko abagurishije.Iradukunda rero kubera ko ngo ari we wishyuye mbere yahisemo kuza guhinga umurima we mu gihe ngo Twizerimana yashakaga kumugaruza aye, dore ko ngo uwa kabiri yari yatanze menshi.”
Twizerimana Daniel we avuga ko yakubiswe n’abantu benshi bari kumwe na Iradukunda Olivier, ariko ngo siwe wamuboshye
Yagize ati: “Bankubise kugeza ubwo numva imbaraga zinshizemo, gusa uwo nibuka wamboshye amaguru n’amaboko n’ikiziriko ni uwitwa Munyantereke Leonard, bamvunaguye cyane twapfuye ko Iradukunda yampingiraga umurima, ndifuza ubutabera”.
Kuba Twizerimana yahohotewe binemezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco.
Yagize ati: “Natwe amakuru twayamenye tuyakesha Umukuru w’Umudugudu wa Mitobo, Umurenge wa Kinigi, Akagari ka Nyabigoma avuga ko Iradukunda Olivier w’imyaka 20 yagiye guhinga umurima yaguze na Twizerimana Daniel, waje kumusangamo, undi yari kumwe n’abandi bataramenyekana baje kumuboha amaguru n’amaboko bakoresheje ikiziriko baramukubise kuko batashakaga ko ahinga uwo murima bavuga ko nabo bawuguze, ukekwaho gukubita kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi, mu gihe uwakubiswe yagiye ku kigo nderabuzima cya Kinigi akavurwa agataha.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza, asaba abaturage gukomeza kwirinda ibikorwa by’urugomo, ahubwo ko umuturage ugiranye ikibazo na mugenzi we akwiye kwegera ubuyobozi bukabakemurira ikibazo kandi ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira na rimwe abakora ibikorwa by’urugomo, kuko uzafatwa azabihanirwa hakurikijwe amategeko.