Nyamasheke: Umusore yashatse kwica nyina amubuze yica ingurube

Nshimiyimana Bonane w’imyaka 23 ubana na nyina mu Mudugudu wa Nkamba, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke yatawe muri yombi nyuma yo gushaka kwica nyina akoresheje umuhini, nyina amucitse, afata uwo muhini awuhondaguza ingurube ya mushiki we kugeza ipfuye.
Umuturanyi w’uyu muryango uvuga ko uyu musore ibikorwa akora bibi bigaragaza ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, ngo yatashye asaba nyina ibiryo nyina amubwira ko ntabyo.
Ati: “Umusore yahise azabiranywa n’umujinya w’umuranduranzuzi afata umuhini abwira nyina ko agiye kumwica.”
Yakomeje agira ati: “Kuko butari ubwa mbere agerageza gushaka kumwica, nyina yahise yirukankira mu nzu arakinga. Umusore amubuze afata amabuye amenagura ibirahuri by’inzugi n’amadirishya ashaka aho yinjirira ngo asange nyina mu nzu amwice. Abuze uko amwinjirana afata wa muhini ahondagura n’uburakari bwinshi ingurube ya mushiki we yari iri mu kiraro kugeza ayishe.”
Undi muturanyi wabo na we ati: “Twahise duhamagara ubuyobozi n’inzego z’umutekano baraza baramufata agiye gushyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Kanjongo ngo abibazwe.”
Bavuga ko atari ubwa mbere agerageza gushaka kumwica yamubura umujinya akawutura amatungo cyangwa imyaka mu murima kuko yari amaze amezi 3 avuye muri Transit center ya Kagano, aho yamubuze agatemagura insina agahita anica ihene y’uwo mukecuru yari iri mu rugo, bagakeka ko yaba akoreshwa n’ibiyobyabwenge bakeka ko afata bimutera umujinya nk’uwo, bikazagaragazwa n’iperereza rya RIB bategereje.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie avuga ko babimenye, ko ari amakimbirane ababaje.
Ati: “Uretse n’umuntu, n’itungo kuryica urihohoteye nk’uko yagize iriya ngurube bihanwa n’amategeko. Abaturage bacu bakwiye kwirinda amakimbirane.”
Yongeyeho ati: “Umwana gushaka kwica nyina ni amahano rwose. Barebe indangagaciro z’umuco nyarwanda abe ari zo bagenderaho,birinde ibyaha kuko byabakururira ibihano bikomeye. Abagiranye amakimbirane bashake abayobozi babunge cyangwa hafatwe izindi ngamba aho gushaka kwamburana ubuzima.”
Yavuze ko hari n’izindi ngo muri ako Karere bafite zibana mu makimbirane, bagerageza kuzigisha hakaba iziyavamo n’izikigishwa kuko ari urugendo nubwo hari izinangira zikagirwa indi nama yazifasha aho kwishora mu bigize icyaha.
