Nyamasheke: Abana bahiraga icyarire babonye gerenade mu ishyamba ry’umuturage

Abana b’abahungu 2, Mugwaneza Xavier na mugenzi we Ndatimana Japhet bombi b’imyaka 14 bahiraga icyarire cy’inka mu ishyamba ry’uwitwa Nzeyimana Joseph w’imyaka 56, babonyemo gerenade, batanga amakuru yahagejeje ubuyobozi n’inzego z’umutekano basanga ari yo ishaje.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Kigenge, Akagari ka Gasheke, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke wahaye amakuru Imvaho Nshya, yavuze ko ababizi bamaze kubona koko ko ari gerenade, babwiye abaturage kuhava hashyirwa ikimenyetso n’abahacunga igihe hategerejwe ko ababishinzwe bazayihakura.
Ati: “Bimaze kumenyekana koko ko ari gerenade imaze igihe, bitazwi igihe yahagereye, inzego z’umutekano zari zihari zahashyize ikimenyetso, zibuza ko hagira uwongera kuhacaracara mu rwego rwo kwirinda ko yagira uwo iturikana. Bahise bahazana inkeragutabara zihacunga mu gihe hategerejwe ko ihakurwa, natwe nk’abaturage turahumurizwa turataha.’’
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yashimiye abo bana babonye icyo gisasu bakihutira gutanga amakuru aho kugikinisha ngo kibe cyanabahitana.
Ati: “Abo bana rwose ni abo gushimirwa. Ni ko byagombye kugenda, ubonye ikintu nk’icyo cy’icyuma ashidikanyaho akakigaragariza ubuyobozi kuko gishobora kuba ari igiturika kikaba cyamuhitana cyangwa kigahitana abandi.’’
Yavuze ko mu bihe nk’ibi by’imvura nyinshi hari igihe ikukumura ibyuma birimo n’ibyo biturika biba byari nko mu mashyamba cyangwa ku misozi abantu batabizi, ko ababyeyi bakwiye gukangurira abana babo kutajya bakina n’ibyuma batazi cyangwa bakeka ko byabateza ibibazo kuko hari abagenda batoragura ibyuma bajya kugurisha ,bakaba banatoraguramo nk’ibyo biturika batabizi bikabahitana.
Ati: “Ubonye ikintu nk’icyo agomba kubivuga inzego zibizobereyemo zikamenya icyo zigikoraho,cyaba ari igisanzwe zikabisobanurira abaturage, cyaba igiturika zikamenya icyo zikora kuko n’iyo gishaje kuriya cyaturika kigahitana abakiri hafi cyangwa abagikinisha.