Kuri uyu wa Gatanu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois yayoboye inama nyunguranabitekerezo ifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Ahazaza h’umurimo, intego dusangiye’. Inama yibanze ku buryo bwo guteza imbere ireme ry’uburezi rihujwe no kwihangira umurimo n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo”.
Iyo nama yari mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo n’icyumweru cyahariwe umurimo ihuje Abayobozi b’Uturere, Ab’ibigo by’abikorera n’inganda, Abahagarariye amadini n’amatorero, Abayobozi b’amashuri Makuru na Kaminuza n’urubyiruko ruhagarariye abandi.
Atangiza iyo nama Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubilika, Paul KAGAME kuri politiki nziza yo guteza imbere urubyiruko.
Yasabye ko muri iyi nama haganirwa ku buryo ibikenewe ku isoko ry’umurimo ari byo byakwigishwa bityo urubyiruko rukabona imirimo.
Ati: “Muri iyi nama haraganirwa ku buryo ibyigwa mu mashuri byahuzwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, kugira ngo urubyiruko rubashe kubona imirimo.”
Mu nama hagaragajwe ko ubushomeri ku bantu bagejeje ku myaka yo gukora mu Gihugu buri kuri 21% naho mu rubyiruko buri ku kigereranyo cya 26%. Inzego zose zasabwe gufasha urubyiruko kubona akazi kuko bamwe mu bashomeri ari bo bishora mu bikorwa bibi, birimo ubujura, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Mu bitekerezo byatanzwe, urubyiruko rwagaragaje imbogamizi rugira mu kubona imirimo harimo, gusabwa uburambe mu kazi, kutagira igishoro, kutabona aho kwimenyereza umwuga n’ibindi.

Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo banenga urubyiruko rurangiza amashuri kutagira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, aho ngo bamwe bigira kubona impamyabumenyi aho kugira ubumenyi, abandi bagasuzugura akazi.
Guverineri Habitegeko yasabye abikorera gufasha urubyiruko kubona akazi, buri wese akabikora nk’uwikorera ndetse bakagira uruhare mu gutuma ubumenyi bukenewe ku kazi buboneka.
Urubyiruko rwasabwe kureba amahirwe ari hafi yabo aho kwirukira mu mijyi bumva ko ariho babona akazi.


