21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

MINUBUMWE yagaragaje uruhare rw’urubyiruko mu itegurwa n’ikorwa rya Jenoside

16 Gicurasi 2022 - 08:12
MINUBUMWE yagaragaje uruhare rw’urubyiruko mu itegurwa n’ikorwa rya Jenoside

Urubyiruko rwahawe imyitozo ya Gisirikare mu rwego rwo gutegura Jenoside (Foto Internet)

Share on FacebookShare on Twitter

Anita Kayirangwa, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw’igihugu, Itorero ndetse n’Uburere Mboneragihugu muri Minisiteri y’Ubumwe n’Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE), yavuze ku ruhare rw’urubyiruko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu kiganiro ‘Uruhare rw’Urubyiruko mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi’ aherutse gutanga binyuze kuri Twitter Space.

Ikiganiro cyateguwe n’Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG) ufatanyije n’Umuryango w’Abacitse ku Icumu Barangije Amashuri Makuru na Kaminuza (GAERG).

Anita Kayirangwa asobanura ko urubyiruko ruzwi nk’abanyembaraga ku buryo ushaka kubaka, ari n’ushaka gusenya ararukoresha.

Avuga ko icyifuzwa ari abarukoresha mu kubaka kurusha uko habaho abarukoresha mu gusenya.

Asubiye mu mateka, agaragaza ko imbwirwaruhame za Perezida Gregoire Kayibanda zitabirwaga n’urubyiruko. Ati: “Ikizwi ni uko abari bariho muri icyo gihe cya za Parmehutu na za Aprosoma n’amashyaka, yatumye iyo ngengabitekerezo yubakwa. Abenshi dukunze gusanga bavuga ngo bari bavuye mu mashuri y’ubwarimu bituma dutekereza ko ngo ubwo bari bakiri bato”.

Agaragaza ko abitwaga intwari z’ibanze ari bo bigishaga ingengabitekerezo ya Jenoside no kuvuga ko Abanyarwanda batava inda imwe, nta n’icyo bapfana no kuvuga ko Umututsi atari umuntu wo kubana na we.

Agaragaza ko mu myaka ya 1957 Joseph Gitera wanditse amategeko 10 y’Abahutu yari akiri muto, ariko ngo uko iminsi yagiye ishira, yagaragaraga mu rubyiruko akora ibyo bikorwa bitandukanye byari bigamije gusenya Abanyarwanda.

Mu 1973 hagiyeho komite yitwaga ‘Comité du Salut Publique’ yari igizwe n’urubyiruko. Ati: “Icyo gihe habayeho imvururu mu mashuri no mu nzego z’imirimo, hanyuma iyo komite yari ishinzwe akazi ko kwirukana abanyeshuri n’abakozi ba Leta”.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana ni ho hagaragaye interahamwe, impuzamugambi, interamwete za CDR, ni nabwo hatangijwe umutwe witwaga ‘Turi Hose’ na wo wari ugizwe n’urubyiruko.

Yagize ati: “Uyu mutwe Turi Hose ntabwo uzwi cyane, witwaraga gisirikare, washinzwe mu kwezi k’Ukwakira 1992, utangira gukora mu 1993.

Wari ugizwe n’urubyiruko rw’Abahutu b’umwimerere, [sinzi uko baba bameze], bakomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi”.

Anita Kayirangwa umuyobozi muri MINUBUMWE (Foto Internet)

Umutwe ‘Turi Hose’ wari uyobowe na Ngeze Hassan wandikaga mu kinyamakuru kitwa Kangura, akorana na Cpt Hasangineza ni we wakurikiranaga ibijyanye n’imyitozo y’uwo mutwe.

Agaragaza ko hari undi mutwe w’interahamwe witwaga ‘Amahindure’ wakoreraga mu Majyaruguru cyane cyane muri Komini Mukingo (Ubu ni mu karere ka Gakenke).

Urubyiruko rujya gushorwa mu bwicanyi cyangwa mu kuba interahamwe, nyuma abicanye bose biswe interahamwe ariko ntabwo ari bo bonyine harimo n’abandi benshi.

Mu 1991 amashyaka ya politiki yari ariho yose yari afite igice cy’urubyiruko, kenshi iyo bamaraga gukora icyo bitaga za mitingi (Meeting), izo nama zabo bamaraga kuzikora ugasanga urubyiruko rukurikijeho guhangana rimwe na rimwe hakagira n’abahagwa.

Mu 1992 kugeza mu 1993 urubyiruko rwa MRND na CDR rwahinduwemo imitwe yitwara gisirikare, ruhabwa imyitozo yo kwica, ruhabwa intwaro harimo n’imbunda na za gerenade.

Kayirangwa akomeza agira ati: “Urwo rubyiruko ni rwo rwunganiraga ingabo mu kwica abo bitaga umwanzi n’ibyitso bye”.

Tariki 12 Ukuboza 1991 hari inama yabereye muri ESM yahuje abasirikare bakuru aho Perezida Habyarimana yagombaga kugaragaza umwanzi uwo ari we.

Muri iyo nama bemeje ko umwanzi ari Umututsi w’imbere cyangwa hanze y’igihugu, hanyuma umwanzi wa kabiri akaba umuntu wese ushyigikiye Umututsi.

Ashimangira ko iyo mitwe yari yarashyizweho kugira ngo izahashye abo bitaga umwanzi. Ati: “[…] ubwo byinjiye muri ya gahunda yo gutegura Jenoside”.

Imyitozo urubyiruko rwayihabwaga n’abasirikare akaba ari na bo bayigenzura kugira ngo barebe ko koko iyo myitozo bayifashe.

Interahamwe zari zifite ubuyobozi buzwi bwari bugizwe ahanini n’urubyiruko rudafite akazi cyangwa urubyiruko rw’inzererezi.

Habyarimana ni we wafashe iya mbere mu gufasha urwo rubyiruko kugira ngo rujye rubasha kugenda, rugere aho rwitoreza, aho rukorera inama zitandukanye, arutangaho n’amafaranga menshi.

Ati: “Twese turabizi ko icyari kigamijwe ari uko igihe nikigera nkuko yabyivugiraga ngo igihe kizagera bambare bamanuke kuko ngo bari baberewe yamaze kubambika.

Icyo yari yabambitse, si imyenda gusa ahubwo na za ntwaro zose zari zigamije kwica”.

Mu 1993 ni bwo ubutegetsi bwatangiye guhamagara rwa rubyiruko baruhuriza mu kitwa ‘Hutu Pawa’ ihuje urubyiruko rwamaze kozwa mu bwonko rwari rwiteguye no kuzakora icyo rwagombaga gukora mu 1994.

Nyuma hakurikiyeho ikitwa ‘Auto Defense Civile’ bisobanuye kwirindira umutekano.

Interahamwe zari zaratojwe kurwana urugamba rw’imbere, bisobanuye urugamba rwo kwica Abatutsi kuko ni rwo zari zibashije.

Iyo gahunda yo ‘Kwirindira umutekano’ yari igamije guhiga Abatutsi no gukora amalisiti y’abagombaga kwicwa.

Bagosora Theoneste na Nsengimana Anathole bari barashyigikiye ko intwaro zitangwa cyane cyane muri Perefegitura ya Gisenyi, ahitwa za Mutura, za Karago, za Rwerere na Rubavu ndetse no muri Perefegitura ya Ruhengeri.

Ati: “Ibi bigaragaza gahunda yari ihari yo kwinjiza urwo rubyiruko mu mugambi wa Jenoside usibye ko urubyiruko rwari rwaramaze kubisobanukirwa”.

Urugamba rwo kurwana n’Inkotanyi ntabwo rwari kubishobora, icyo bari bashoboye rwari urugamba rw’imbere.

Tariki 29 Werurwe 1994 Déogratias Nsabimana, Umukuru w’ingabo, yahamagaje inama yagombaga kunoza iyo gahunda yo kwirindira umutekano.

Mu 1994 Kambanda yategetse ko iyo gahunda ikwirakwizwa mu gihugu cyose kandi ko abaturage bagomba kwiga imbunda mu minsi 15 ikurikira.

Izo mbunda zarakoreshejwe, ni zo zakoreshejwe mu kwica Abatutsi. Byari mu mugambi wo kwitegura Jenoside ariko mu kwa 5 Jenoside yari yanatangiye ahubwo kwari ukugira ngo bayihutishe kurushaho.

Mu kwezi kwa 6 uwitwa Karemera Edouard wari Minisitiri w’Umutekano yabwiye ba Perefe ko Leta yabageneye amafaranga yo gutunga abaturage bari muri gahunda z’ubwicanyi.

Ayo mafaranga yanakoreshejwe mu kubagurira izindi ntwaro za gakondo. Ati: “Ibi byose ntabwo ari ibintu byabatunguye, ntabwo ari ibintu byakozwe mu cyumweru kimwe cyangwa mu kwezi kumwe, ni gahunda yari yarateguwe mbere kandi n’urwo rubyiruko rwari rwiteguye”.

Nta gushidikanya, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarateguwe inashyirwa mu bikorwa. Abayihakana bakanayipfobya bamenye ko ukuboko k’ubutabera ntaho kwagiye!

Advertisement
KAYITARE Jean Paul

KAYITARE Jean Paul

Kayitare Jean Paul ni umunyamakuru utara inkuru ubimazemo imyaka 13. Yatangiye gukorana n’ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Nyakanga 2016. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu bijyanye n’Ububanyi Mpuzamahanga (International Relations) yakuye muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.