21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Mu mishinga 37 yadindiye, 12 imaze imyaka 6 itungwa agatoki

16 Gicurasi 2022 - 08:00
Mu mishinga 37 yadindiye, 12 imaze imyaka 6 itungwa agatoki
Share on FacebookShare on Twitter

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021 warangiranye na Kamena  2021 yerekana ko imishinga 37 ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 201 ari yo yadindiye, bikaba bigira ingaruka mu muvuduko w’iterambere ry’Igihugu.

Raporo yagaragarijwe Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku wa Kane taliki ya 12 Gicurasi, yasuzumye ibikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka warangiye ku italiki 30 Kamena 2021.

Iyi raporo yagenzuye muri rusange ibigo n’inzego za Leta bigera kuri 206 aho raporo zagenzuwe zari zifite agaciro ka miliyari 3.562. Ni mu gihe mu mwaka wa 2019/2020 hari hagenzuwe ibigo n’ínzego za Leta 175 na raporo bifite agaciro ka  miliyari 2.793. 

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Kamuhire Alexis, yagaragaje ko inzego 15 za Leta n’imishinga 27 byabonye raporo Ntamakemwa mu mikoreshereze y’imari ya Leta no mu kubahiriza amategeko. Ku rundi ruhande, inzego 7 zabonye raporo za Biragayitse.

Yanavuze kandi ko 57% by’inzego zakorewe ubugenzuzi zabonye raporo Ntamakemwa mu byerekeye imikoreshereze y’imari n’umutungo, izindi 39% zibona Ntamacyemwa mu iyubahirizwa ry’amategeko.

Yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko hari raporo igaragaza ko mu mishinga 37 ifite agaciro ka miliyari 201 yadindiye harimo imishinga 25 ifite agaciro ka miliyari 89.9 yabonywe mu bugenzuzi bwa 2020/ 2021 n’indi mishinga 12 y’agaciro ka miliyari 111 yagaragajwe muri raporo zo mu myaka nibura 6 yabanje.

Yavuze ko iyo mishinga yadindiye ari imwe mu mishinga igamije guhindura ubuzima bw’abaturage nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo kwihutisha iterambere( NST1) yatangiye mu mwaka wa 2017 ikazageza mu 2024.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Kamuhire Alexis, yasobanuye ibikubiye muri rporo y’umwaka wa 2020/2021

Yagaragaje ingero z’aho Leta ishobora kutabona inyungu ku mafaranga yashoye, nko mu mitungo idakoreshwa n’imishinga itinda kurangira bityo bikadindiza itangwa rya serivisi mu nzego zitandukanye.

Kamuhire yashimangiye ko impinduka nubwo hari ibyadindiye ariko hari izigenda zigaragara mu bijyanye n’ikoreshwa ry’amafranga Igihugu kigenera inzego zacyo.

Gusa yanavuze ko hari ahagikeneye kongerwa imbaraga, cyane ko hari ibigo bikunze kugaruka inshuro nyinshi muri raporo ko byakoresheje umutungo wa Leta nabi.

Ku birebana no gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, yavuze ko  nta mpinduka nini yabaye kuko nko mu mwaka wa 2020 inama zashyizwe mu bikorwa burundu zari ku gipimo cya 47% na ho mu mwaka wa 2021 ziri ku mpuzandengo ya 48%.

Inama zashyizwe mu bikorwa igice muri iyi myaka 2 kandi byavuye ku gipimo cya 19 bigera kuri 16%; ni mu gihe igipimo cy’inama zitashyizwe mu bikorwa na gato cyavuye kuri 34% mu 2020 kigera ku gipimo cya 36% mu mwaka wa 2021.

Intumwa za rubanda zibajije igihe ibigo byinshi bya Leta n’izindi nzego bizashobora gucunga neza imari y’Igihugu bidakora amakosa anyuranye atuma bahora bahamagazwa, Kamuhire yibutsa abayobozi b’inzego za Leta gukurikiza inama bahabwa ku bijyanye n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’Umutwe w’Abadepishe ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’úmutungo wa Leta (PAC) itangira gutumiza buri rwego rwagaragayeho imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu rugatanga ibisobanuro mu magambo.

Nk’uko bigenda buri mwaka, urwego rwagize amanota ari munsi ya 60% ni rwo rwitaba PAC ngo rutange  ibisonuro birambuye ku makosa bishinjwa mu micungire y’imari ya Leta.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta agira inama Inzego zigenzurwa zose ko zikwiye kumvira inama zigirwa n’uru rwego kuko igipimo cyo kudashyira mu bikorwa inama zitangwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta cyamanutseho 2% hagati y’umwaka wa 2020 na 2021.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.