03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Karongi: Polisi yarohoye umurambo w’umunyeshuri wigaga muri IPRC

12 May 2022 - 09:00
Karongi: Polisi yarohoye umurambo w’umunyeshuri wigaga muri IPRC
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) ryarohohe umurambo w’umunyeshuri wigaga ku ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC) rya Karongi warohamye mu kiyaga cya Kivu ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki 10 Gicurasi.

Nyakwigendera, Uwarugira Claude wari ufite imyaka 25 y’amavuko, yigaga mu mwaka wa gatatu mu ishami rya Mechanical Engineering, akaba yarabuze ahagana saa kumi z’umugoroba ubwo yari arimo kogana na bagenzi be mu bilometero bibiri uturutse ku kigo.

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, taliki ya 11 Gicurasi, ku isaha ya saa yine zibura iminota ibiri, ni bwo abapolisi babiri bazobereye mu bijyanye no koga no gucubira mu mazi bazamukanye umubiri wa Nyakwigendera nyuma y’igihe cy’iminota 7 batangiye kumushakisha mu mazi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi; Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yavuze ko umurambo wa Nyakwigendera bawusanze muri metero 10 z’ubujyakuzimu aherekera mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura.

Yagize ati:”Nyakwigendera yari yajyanye koga na bagenzi be batatu ari na bo baje guhamagara Polisi nyuma y’aho bageze ku mwaro aho bari binjiriye mu mazi ntibabashe kumubona.”

Bagenzi be bavuze ko atari amenyereye ibyo koga ndetse we yabanje gusigara ku nkengero ariko nyuma gato baza kumubura.

Nyuma y’uko iyi mpanuka ibaye, Polisi n’ubuyobozi bw’ikigo cya IPRC-Karongi bahuje abanyeshuri n’abaturage batuye hafi y’ikiyaga, mu Kagari ka Kiniha, babakangurira gufata ingamba zijyanye no gukumira ibyago nk’ibi.

ACP Mwesigye yagize ati: “Iki ni igihombo gikomeye haba ku muryango we, Ikigo yigagaho ndetse no ku gihugu muri rusange. Amazi magari nk’aya y’ikiyaga tuyifashisha mu kuyabyaza umusaruro mu bikorwa bitandukanye nk’uburobyi, gutwara abantu n’ibintu n’ibindi ariko ashobora no gutwara ubuzima bw’abantu. Ni yo mpamvu ushaka koga, ari byiza ko bikorerwa mu bice bidashyira ubuzima bwe mu kaga kandi akabikora yambaye amajile yabugenewe (Life-Jacket) atuma utarohama kandi ukirinda kujya kure y’abandi.

Iyi ni inshuro ya kabiri umunyeshuri wo ku kigo cya IPRC-Karongi arohamye mu kiyaga cya Kivu, undi munyeshuri akaba yararohamye mu mwaka ushize.

Ingabire Dominique, Umuyobozi w’ikigo cya IPRC, yavuze ko ikigo kigiye gukaza ingamba zirimo no gukora ubukangurambaga bugamije gukumira impanuka nk’izi.

Yagize ati: “Abanyeshuri bagitangira, tubaha amabwiriza kandi twagiye dushyira impuruza ahantu hashobora gutera akaga hafi y’ikigo. Ikindi ni uko tugiye gutekereza uko twashyiraho ahantu hazaba hagenewe kogera, hatekanye hegereye ikigo, tugene iminsi n’ amasaha yo koga kandi tuhashyire abakozi bazajya babigenzura banakumire kurohama kwa hato na hato.”

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.