21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Kigali: Imyiteguro ya CHOGM 2022 irajyana no gukingira COVID-19

12 Gicurasi 2022 - 07:51
Kigali: Imyiteguro ya CHOGM 2022 irajyana no gukingira COVID-19
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwatangaje ko bwatangiye ubukangurambaga bw’ibyumweru bibiri mu Mujyi wa Kigali mu gihe u Rwanda rwitegura Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) mu cyumweru kizatangira taliki ya 20 Kamena.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze Dr. Mpunga Tharcisse, yabwiye itangazamakuru ko ubwo bukangurambaga bwatangiranye n’intangiriro z’iki cyumweru ku wa 9 Gicurasi 2022.

Yavuze ko zimwe mu mpamvu eshatu zatumye hatangira ubwo bukangurambaga zirimo n’imyiteguro ya CHOGM. Ati: “Turitegura kwakira umubare munini w’abashyitsi muri CHOGM, bityo ni ingenzi cyane kugira abaturage bafite ubwirinzi buhagije.”

Dr. Mpunga yanakomoje ku zindi mpamvu zatumye ubukangurambaga bwongera gushyirwamo imbaraga zirimo kuba mu bindi bihugu nk’Afurika y’Epfo n’u Bushinwa haradutse ubwoko bushya bwa COVID-19 bwa Omicron.

Yavuze ko u Rwanda rugomba guhora ruri maso kugira ngo icyo cyorezo gishya kitazagera mu Gihugu kigasanga abaturage bataracyirinze rugikubita.

Ati: “Ikindi nanone u Rwanda rwihaye intego yo kuba rwageze kuri 70% y’abagomba gukingirwa byuzuye (doze ya kabiri) bitarenze muri Kamena uu mwaka  

Dr. Mpunga arasaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yose yashyiriweho kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo nubwo cyagabanyije  umuvuduko mu Gihugu, agira ati: “Ni icyorezo tugihanganye na cyo.”

Kuri ubu, mu Mujyi wa Kigali hateguwe site 26 zirimo ahategerwa imodoka, amasoko n’utundi duce dutandukanye, hakaba hari n’imodoka zagenewe gutangirwamo izo serivisi zizajya zihagarara ahahurira abantu benshi kugira ngo abantu boroherwe no kubona inkingo aho baba bari hose.

Grace Kabanyana ukora mu ishami rishinzwe gukingira muri RBC, yavuze ko ubu u Rwanda rufite inkingo zihagije asaba buri wese utarakingirwa kwitabira iyo gahunda.

Yanashimangiye agaciro k’inkingo, avuga ko zongera ubudahangarwa bw’umubiri ari na yo mpamvu n’iyo uwakingiwe yanduye atazahara nk’utarakingirwa.

Ubwo bukwngurambaga bwatangijwe burakorerwa ku bafite imyaka 12 kuzamura barimo abakingirwa doze ya mbere, iya kabiri cyangwa iya gatatu ishimangira.

Kabanyana yanahishuye ko mu gihe kizaza, hari gahunda yo gutangira gukingira abana bafite imyaka ihera kuri itanu kuzamura.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kugeza ubu hejuru ya 69% by’Abanyarwanda bamaze guhabwa nibura dose imwe y’urukingo rwa COVID-19, 64% doze ya kabiri na ho abagera kuri 33% bamaze gufata urukingo rushimangira.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.