Karongi: Yafatanywe amabalo 13 y’imyenda ya caguwa yakuye muri RDC

Karongi: Yafatanywe amabalo 13 y’imyenda ya caguwa yakuye muri RDC

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Karongi, yafashe umugabo w’imyaka 44 y’amavuko, ukekwaho kwinjiza mu gihugu amabalo 13 y’imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Ryaruhanga, Akagari ka Ryaruhanga mu Murenge wa Mubuga, ku wa Mbere taliki ya 29 Gicurasi, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ”Hagendewe ku makuru yizewe yari yatanzwe n’abaturage bo mu Mudugudu wa Ryaruhanga, Polisi yateguye ibikorwa byo gufata abakora ubucuruzi bwa magendu, mu rugo rw’uyu muturage hafatirwa amabalo y’imyenda ya caguwa 13 yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.” 

Ubwo yari amaze gufatwa yavuze ko iyo myenda yayikuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ayinyuza mu kiyaga cya Kivu kandi ko yari buyigurishirize mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Rubavu .

CIP Rukundo yasabye abaturage kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu kuko budindiza iterambere ryaba iry’umuntu ku giti cye n’iry’Igihugu muri rusange.

Ati: ”Igihugu kibeshwaho n’imisoro itangwa n’abaturage, iyo ukoze ubucuruzi mu buryo butemewe uba uhombya Leta amafaranga ayifasha mu kugeza ku baturage ibikorwa by’iterambere nk’imihanda, amavuriro, amashuri n’ibindi, ubifatiwemo na we agahanwa n’amategeko.”

Yashimiye abatanze amakuru yatumye iyo myenda ya caguwa ifatwa, asaba abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego z’umutekano batanga amakuru kuri magendu n’ibindi byaha. 

Itegeko ry’Umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Brandon McNulty yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2026 28 Nzeri 2026 Saa 00:09
  2. Amb. Lt Gen (Rtd) Karake yashimiye RSSB Tigers yahatannye muri ’FIBA Intercontinental Cup’ 27 Nzeri 2026 Saa 21:25
  3. Afurika y’Epfo: Abantu 27 biciwe mu bitero bibiri n’abagizi ba nabi  27 Nzeri 2026 Saa 16:05
  4. Nyagatare: Abatuye i Rubagabaga bubakiwe ivuriro ryabaruhuye ingendo zivunanye 27 Nzeri 2026 Saa 15:50
  5. Abato tubategurire kuba ikiragano kijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu – Hon. Nyirahabimana 27 Nzeri 2026 Saa 14:51