Yampano yahaye imbabazi abafungiwe gusakaza amashusho y’ubwambure bwe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 13, 2026
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi cyane nka Yampano yahaye imbabazi abafungiye gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro n’umugore we.

Yampano yatanze ikirego k’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 9 Ugushyingo 2025, nyuma y’uko amashusho akora imibonano mpuzabitsina n’umugore yari yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yabanje kurega Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man na Kalisa John uzwi nka K. John bakekwagaho uruhare mu kuyakwirakwiza.

Nyuma y’iperereza hanagaragara n’abandi barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, François Xavier Ishimwe ndetse na Nestor Kwizera uzwi nka Pappy Nesta.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2026, Yampano yanditse ibaruwa ifunguye avuga ko yafashe icyemezo cyo gutanga imbabazi kuko yifuza kubaho ubuzima burimo amahoro nta nkomanga afite ku mutima.

Yagaragaje ko abantu akenshi bakora amakosa bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo uburakari, ubusinzi, imyaka ikiri mike cyangwa ibindi bibazo bitandukanye, ariko uko umuntu agenda akura amenya ko amahoro n’imbabazi biruta inzika n’intambara zidashira.

Yanditse ati: “Uyu munsi nifuza kubwira abantu bose ko nahisemo inzira y’amahoro. Ndifuza gusabira imbabazi umuntu wese waba afungiye ikibazo gifitanye isano n’ibyabaye hagati yanjye n’ibintu byinshi byagiye bimvugwaho sinifuza gukomeza kubaho mu mwuka w’amakimbirane, urwango cyangwa guhorana ibikomere.”

Uwo muhanzi yakomeje agaragaza ko izo mbabazi abasabiye azikuye ku mutima kuko yifuza gukomeza akazi ke k’ubuhanzi afite umutima utuje bityo atifuza uwabifata nk’intege nke. Ati: “Nizere ko kubabarira atari intege nkeya ahubwo ari ubutwari bwo guhitamo amahoro aho guhitamo inzika. Ndashimira abantu bose bakomeje kunyereka urukundo.”

Muri ubwo butumwa kandi Yampano yanateguje Alubum ye yise ‘On the World’ igaruka ku bihangano byibanda ku rugendo rw’ubuzima bwo kwiyubaka, gukomera no gukomeza imbere ishimangira uru rugendo rwo kubabarira yatangiye.

Yampano yasabiye imbabazi abarimo Djihad bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho ye atera akabariro
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 13, 2026
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE