Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yamenye amatsinda arimo muri Shampiyona nyafurika

Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yamenye amatsinda arimo muri Shampiyona nyafurika

Amakipe ahagarariye u Rwanda muri Shampiyona nyafurika ya Volleyball mu cyiciro cy’abagabo, yamenye amatsinda aherereyemo nyuma ya tombola yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro 47 riratangira kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Mata, rikazasozwa tariki 2 Gicurasi 2026, aho imikino izajya ikinirwa muri BK Arena na Petit Stade i Remera.

Ikipe ya APR VC yisanze mu itsinda A hamwe na Litto Team Volleyball (Cameroon), Nemo Stars (Uganda), Nigeria Customs Service (Nigeria), Petrojet Sporting (Misiri ) na Black Phinos (Zimbabwe).

Kepler VC iri mu itsinda rya Kabiri ririmo Al Ahly (Misiri), Cameroun Sports Volleyball [Cameroun], SPORT-S VC [Uganda], AS INJS [Côte d’Ivoire] na Equity Bank VC [Kenya].

Police VC yo iherereye mu itsinda rya gatatu hamwe na Fus Rabat (Maroc), Kenya Ports Authority (Kenya), Wolaitta VC (Ethiopia), Prison VC (Tanzania) na Ghana Army (Ghana).

Ni mu gihe itsinda rya Kane harimo General Service Unit VC [Kenya], Port Autonome De Douala [Cameroun], Atlético Clube Do Mindelo [Cape Verde], Rukinzo VC [Burundi], Kalibi SC [Ghana] na REG VC [Rwanda].

Umukino ufungura irushanwa urahuza APR VC na Black Rhinos Volleyball Club yo muri Zimbabwe kuri uyu wa Gatatu, guhera saa Moya z’umugoroba muri BK Arena. Amakipe atatu azitwara neza muri iri rushanwa azabona itike yo kuzitabira Shampiyona y’Isi.

Irushanwa riheruka ryabereye muri Libya, ryatwawe na Asswehly SC itsinze Espérance Sportive de Tunis, mu gihe APR VC yatahanye umwanya wa kane.

REG VC yasanze mu itsinda D ryiganjemo amakipe akomeye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kenya: Mackenzie washutse abakirisitu bakiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200  6 Ugushyingo 2026 Saa 16:22
  2. Etincelles yirukanye umutoza Bizimana Abdu ‘Bekeni’ 6 Ugushyingo 2026 Saa 15:12
  3. Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yakatiwe gufungwa imyaka 4  6 Ugushyingo 2026 Saa 15:07
  4. Kenya: Bashukishijwe akazi mu mahanga bisanga mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine 6 Ugushyingo 2026 Saa 14:54
  5. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43