Volleyball: Abasifuzi b’Abanyarwanda mu bazasifura Shampiyona nyafurika i Kigali

Volleyball: Abasifuzi b’Abanyarwanda mu bazasifura Shampiyona nyafurika i Kigali

Abasifuzi batatu mpuzamahanga b’Abanyarwanda barimo Alphonse Ndayisaba na Emmanuel Havugimana bashyizwe mu bazayobora imikino y’irushanwa rya Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo muri Volleyball (CAVB Men’s Club Championship) igiye kubera bwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 47, rizabera i Kigali guhera tariki ya 22 Mata, kugera ku wa 3 Gicurasi 2026. Mu basifuzi bazayobora iyi mikino harimo Abanyarwanda batatu ari bo Alphonse Ndayisaba, Faustin Nsangamahoro na Emmanuel Havugimana. Kuri iyi nshuro kandi, iyi Shampiyona nyafurika izakoreshwamo ikoranabuhanga ry’amashusho rigezweho ryifashishwa mu misifurire.

Muri iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 30, ku nshuro ya mbere u Rwanda ruhagarariwe n’amakipe menshi, aho rufitemo Kepler VC, APR VC, Police VC, na REG VC. Mu mwaka ushize, ubwo iri rushanwa ryari ryabereye muri Libya, APR VC yatahanye umwanya wa kane mu gihe mu 2022, Gisagara VC yabaye iya gatatu. Amakipe atatu azitwara neza muri iri rushanwa azabona itike yo kuzitabira Shampiyona y’Isi.

Irushanwa riheruka ryabereye muri Libya, ryegukanwa na Asswehly SC itsinze Espérance Sportive de Tunis.

Alphonse Ndayisaba usanzwe uyobora abasifuzi muri FRVB ni umwe mu Banyarwanda bazasifura iyi mikino
Emmanuel Havugimana uherutse kuzamurwa ku rwego mpuzamahanga, na we yagiriwe icyizere
Faustin Nsangamahoro na we ni umwe mu basifuzi bazasifura iyi mikino
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35