Uwase yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RMB

Uwase yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RMB

Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Uwase Alice Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB).

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba w’uyu wa Gatanu ryagize riti: ”Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane  mu ngingo yaryo ya  112, none ku wa 18 Nyakanga 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Madamu Alice Uwase, Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda,(RMB).”

Yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’uru rwego kuva ku wa 14 Kamena 2024, akaba ari umwanya yagiyeho avuye ku buyobozi bw’ishami rishinzwe ubushakashatsi kuri Mine, Peteroli na Gazi.

Uwase asimbuye kuri uyu mwanya Francis Kamanzi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Ni mu gihe mbere yo kujya muri RMB, Uwase yabaye Umuyobozi w’imishinga y’ubucukuzi bwa zahabu muri Ngali Mining, ibarizwa muri Ngali Holdings.

Alice Uwase, Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda,(RMB)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42