Umusaruro w’inganda wiyongereyeho 8.5% muri Kamena

Umusaruro w’inganda wiyongereyeho 8.5% muri Kamena

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko muri Kamena 2025, umusaruro w’inganda wiyongereye ku kigero cya 8,5% ugereranyije n’ukwezi kwa Kamena kwa 2024. 

Imibare yasohotse muri raporo yatangajwe kuri uyu wa Kabiri, igaragaza ko impuzandengo y’umwaka wose ishimangira ko umusaruro w’Inganda wiyongereye ku kigero cya 6,4%. 

Mu bikorwa bitandukanye bibarizwa mu rwego rw’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri byazamutse umusaruro ku kigero cya 17,7%, ibikomoka ku nganda byiyongera ku kigero cya 2,3%. 

Umusaruro w’amashanyarazi wiyongereye ku kigero cya 12.5% na ho uw’inganda zitunganya amazi no gutunganya imyanda  wiyongeraho 3,0%.

NISR ivuga ko ibikorwa by’inganda na byo byiyongereye ku kigero cya 2.3%, iyo nyongera ikaba yaraturutse ku bwiyongere  bwa 24,6% mu nganda zongerera agaciro ibiribwa, ndetse n’inyongera ya 28,9% mu munganda zitunganya ibikoresho bitari ibyuma. 

Nanone kandi, gutunganya imiti, imikoba (rubber) na pulasitiki buo byagabanyutse ku kigero cya 19,9% na ho gutunganya ibyima, imashini n’ibikoresho bigabanyuka ku kigero cya 6,6%.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42