Umunyarwanda yapfiriye muri Gereza za CMI muri Uganda

Umunyarwanda yapfiriye muri Gereza za CMI muri Uganda

Fred Kamaliza, Umunyarwanda wakoreraga ubucuruzi mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, yapfiriye muri gereza z’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare (CMI).


Brig Felix Kulayigye, Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda (UPDF), ntacyo aratangaza ku rupfu rwa Kamaliza.


Ubwo yari mu ibazwa ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, amakuru avuga ko intandaro y’urupfu rwa Kamaliza ari uko yasimbutse igorofa ya Kabiri ku biro bikuru bya CMI biherereye i Mbuye, agahita yitaba Imana.


Ku rundi ruhande, hari amakuru yemeza ko Kamaliza yabarijwe mu nyubako yo hasi bityo ko atigeze abarizwa mu igorofa yo hejuru.


Abo mu muryango wa Nyakwigendera batangaje ko babajwe no kumva ko Kamaliza yiyahuye. Biteganyijwe ko umurambo we uzoherezwa mu Rwanda.
Ntiharamenyekana Ambasade ibyangombwa bya Nyakwigendera birimo n’indangamuntu, byoherejwemo.


Maj Gen James Birungi, Umuyobozi wa CMI, ntarashobora gutangaza iby’urupfu rwa Kamaliza ndetse n’ibyaha yaba yari akurikiranyweho.


Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col Deo Akiiki, yaraye atangaje ko atazi iby’urupfu rwa Nyakwigendera ariko ko hari byinshi ku rupfu rwe bishobora gutangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023 nkuko Monitor yabitangaje.


Inshuti n’abo mu muryango wa Kamaliza bavuze ko iki kibazo kitoroshye kugira icyo bakivugaho bityo ko bahisemo kwicecekera.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42