Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Tchad yishwe

Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Tchad yishwe

Yaya Dillo, Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta muri Tchad, yarishwe biturutse ku kurasana hagati y’abasirikare bo mu ishyaka rye n’abashinzwe umutekano.

Dillo yishwe ku wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024 ubwo abantu bitwaje intwari barwanaga n’abashinzwe umutekano muri Tchad nk’uko byatangajwe ku wa Kane na Oumar Mahamat Kedelaye umwunganira mu mategeko.

Intwaro zikomeye zumvikanye mu murwa mukuru NDjamena, hafi y’inyubako ikoreramo ishyaka riyobowe na Dillo utavuga rumwe na Leta.

Radio Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko abantu batari bake baguye mu bindi bitero byabaye mbere y’iki hafi y’ibiro by’abashinzwe umutekano.

Ubwo bwicanyi bubaye mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Gicurasi no mu kwezi kwa Kamena.

Ni amatora agamije gusubiza mu nzira ya demokarasi igihugu cya Tchad nyuma yaho habereye ihirikwa ry’ubutegetsi rikozwe n’igisirikare mu myaka itatu ishize.

Kuva ejo ku wa Kane, umutekano usa n’uwatangiye kugaruka kandi n’abenegihugu basubiye mu mirimo yabo.

Ku wa Gatatu icyiciro cy’ishyaka ritavuga rumwe na Leta riyobowe na Dillo, cyari cyagoswe n’inzego zishinzwe umutekano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Gatare yasabye urubyiruko rwa Afurika kwitegura inshingano z’ubuyobozi 26 Ugushyingo 2026 Saa 15:09
  2. Zambia: Imyigaragambyo yamagana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga yaburijwemo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:18
  3. Umuramyi Annette Murava na Gafaranga bongeye guteza urujijo 26 Ugushyingo 2026 Saa 12:03
  4. RDC: Abanduye Ebola barenze 12 000, abo imaze kwica barenga 5 900 26 Ugushyingo 2026 Saa 09:23
  5. Tanzaniya izinjiza hafi miliyari 2 z’amadolari y’Amerika mu irushanwa ‘PAMOJA AFCON 2027 26 Ugushyingo 2026 Saa 08:41