Umunyamakuru w’Umufaransa wakurikiranaga inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, arafunze

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Umunyamakuru w’Umufaransa yafungiwe muri Etiyopiya ubwo yari yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika iheruka kubera muri iki gihugu.

Uyu munyamakuru yatawe muri yombi ubwo yagiranaga ikiganiro n’umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Antoine Galindo ukorera Africa Intelligence ikinyamakuru gikorera kuri murandasi utuye i Paris mu Bufaransa, yafashwe n’abashinzwe umutekano ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Ikigo cy’itangazamakuru Indigo Publications kivuga ko Galindo yari yageze muri Etiyopiya mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kabiri, agiye gutara inkuru ku nama ngarukamwaka y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kandi yari afite uruhushya -viza rumwemerera gukora nk’umunyamakuru.

Galindo yatawe muri yombi ubwo yagiranaga ikiganiro na Bate Urgressa, umuvugizi w’ishyaka Oromo Liberation Front ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uyu Bate nawe yahise afatwa arafungwa kandi nawe aracyari muri kasho nk’uko bitangazwa n’Umuryango mpuzamahanga urengera abanyamakuru, Committee to Protect Journalists.

Ibiro ntaramakuru by’Abaransa, AFP, bivuga ko kugeza ubu ntacyo Leta ya Etiyopiya iravuga ku ifungwa rya Galindo.

Indigo Publications yatangaje ko ku wa Gatandatu umucamanza yategetse ko Galindo akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa Gatatu, ku birego “by’ubugambanyi mu guteza akaduruvayo muri Etiyopiya.”

Umuryango CPJ uvuga ko Etiyopiya iza ku mwanya wa Kabiri mu bihugu bifunga cyane abanyamakuru muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Wasabye kandi ko uyu munyamakuru yahita arekurwa.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE