Umukino wa Al Hilal SC na APR FC wimuriwe kuri Kigali Pele Stadium

Umukino wa Al Hilal SC na APR FC wimuriwe kuri Kigali Pele Stadium

Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere” Rwanda Premier League” rwatangaje ko umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wagombaga guhuriza APR FC na Al Hilal SC kuri Stade Amahoro, wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium ushyirwa saa cyenda kubera ikibazo cy’amashyanyarazi iyi Stade imaranye igihe.

Bikubiye mu itangazo uru Rwego rwashyize hanze mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026.

Rigira riti: “Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko umukino w’ikirarane uzahuza Al Hilal SC na APR FC tariki ya 10 Gashyantare 2026, utakibereye kuri Stade Amahoro ahubwo wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium, ukazatangira saa cyenda.”

Uyu mukino wagombaga kuba saa kumi n’ebyiri, ariko kubera ko Kigali Pelé Stadium ifite ibibazo by’amashanyarazi mu gucanira ikibuga, byatumye idashobora kwakira imikino mu masaha y’umugoroba.

Ikibazo cy’amashanyarazi kuri Kigali Pele Stadium kimaze gufata indi ntera dore mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare, ubwo Police FC yatsindwaga na AS Kigali mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda, amatara yavuyeho inshuro ebyiri bidindiza umukino mu gihe cy’iminota 30.

Ikindi gihe hari ku mukino APR FC yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona wabaye tariki 3 Mutarama 2026.

Iki kibazo cyongeye kugaragara ku mukino Al Hilal SC yanyagiyemo Amagaju FC ibitego 8-0 mu ijoro ryo ku wa 11 Mutarama 2026, aho umukino wahagaze ku munota wa 12 n’uwa 84 moteri yavuyeho yongera gusubiraho mu minota 15

Amakipe yombi agiye gukina uyu mukino akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, aho APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 37, naho Al Hilal SC ikaba iya kabiri n’amanota 35.

Umukino wa Al Hilal SC na APR FC washyizwe saa cyenda kuri Kigali Pele Stadium
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35