Umujyi wa Goma wahagaritse ibikorwa byo gusenga

Umujyi wa Goma wahagaritse ibikorwa byo gusenga

Meya wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kapend Kamand Faustin, yatangaje ko abanyamadini bose baturuka imihanda yose bajya gusenga ko bitemewe kubera impamvu z’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, rigira riti “Abayobozi b’amadini bafite abayoboke basengera ahantu hatandukanye, kubera impamvu z’umutekano igikorwa gihagaritswe kugeza hatanzwe andi mabwiriza”.

Ubuyobozi bwa Goma bushimangira ko ntawemerewe kuzamuka umusozi uwo ari wo wose agiye gusenga nyuma yo kumva iri tangazo.

Mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hakomeje kubera intambara ikomeye, aho FARDC ifatanyije n’umutwe wa FDLR, SADC, Ingabo z’u Burundi barimo kurwana n’Umutwe wa M23.

Bivugwa ko inzira iva muri Sake nk’agace kagaburira Umujyi wa Goma, iva Minova, Masisi n’ahandi ko izo nzira zose zifunze ku buryo bigoye ko hari uwava i Goma ajya muri ibyo bice.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42