Umuhanzi Mugaara yasabye abafite ubumuga kutabugira urwitwazo

Umuhanzi Mugaara yasabye abafite ubumuga kutabugira urwitwazo

Umuhanzi Nezerwa Ukwishatse ukoresha amazina ya Mugaara Aubea ukomoka mu Karere ka Musanze yasabye abana bafite impano ariko bagira inzitizi z’uko bafite ubumuga kutabugira urwitwazo ahubwo bagakora uruhare rwabo.

Aganira na Imvaho Nshya, Mugaaara akomeza avuga ko kuri we ubumuga atabufata nk’inzitizi ahubwo abufata nko kuba hari icyo umuntu ashoboye gukora, ubufite na we afite icyo azi undi atazi. Yagize ati: “Ubumuga ntabwo ari inzitizi, si ikibazo ni kamere y’Isi, ni ukwisanga hari icyo ushoboye n’icyo udashoboye n’undi na we aba ashoboye cya kindi udashoboye, ubwo rero umuntu ufite impano ubumuga ntabwo ari inzitizi azashake iyindi mpamvu.”

Akomeza agaragaza ko kuba umuntu yaba afite ubumuga bidakuyeho ko afite izindI mpano n’ibyo ashoboye gukora kandi utabufite atashobora bityo nta muntu wakabaye agira ubumuga urwitwazo rwo kudakora ibyo afitiye ubushobozi kandi ashaka.

Ati: “Ubumuga mbufata nk’uko umuntu yisanga azi kuvuga amakuru, njye nzi gucuranga neza ni nako ubumuga bumeze, kuba nzi gukina Basket undi akaba amaze kuririmba mu gihe maze gukina mfashe ikiruhuko waza ukaririmba n’ubumuga ni ko bumeze.”

Mugaara avuga ko yatangiye umuziki akiri muto kandi umuryango avukamo utigeze umuheza, icyakora ngo yahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo akato n’imyumvire yari hasi muri sosiyete ariko atigeze ahagarika gukurikira inzozi ze.

Mugaara avuga ko ubumuga budakwiye kuba urwitwazo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25