Ukraine: Yarashe indege z’intambara zirenga icumi z’u Burusiya

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize amezi 2
Image

Igisirikare cya Ukraine kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko cyarashe indege z’u Burusiya zitagira abapilote 11 z’u Burusiya mu ijiro ryatambutse.

Voice Of America yatangaje ko Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zavuze ko u Burusiya bwakoresheje indege zitagira abapilote13 na misile eshanu mu bitero iheruka kugaba byibasiye uturere twa Kharkiv, Sumy, Dnipropetrovsk, Khmelnytskyi na Kirovohrad.

Gusa nta makuru yahise atangazwa ku byangiritse cyangwa abapfuye.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, mu ijambo rye ryo ku wa Mbere yavuze ko mu nama iri gukorwa n’abayobozi b’ibihugu by’u Burayi harimo kuganirwa no ku ntwaro za gisirikare za Ukraine, ubushobozi bwayo bwo gukora intwaro, guhabwa intwaro zivuye mu bihugu by’abafatanyabikorwa ndetse no gukomeza gushyigikira Ukraine mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya.

Ubwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari mu nama ndetse n’abandi Bayobozi b’Ibihugu by’u Burayi yavuze ko u Burusiya butagomba gutsinda intambara.

Perezida w’u Bufaransa yavuze ko abayobozi b’u Burayi bemeje ko bagomba kwitegura igitero gishobora kugabwa n’u Burusiya mu myaka iri imbere kandi ko hakenewe izindi mbaraga zo gufasha Ukraine mu bijyanye n’amafaranga ndetse n’igisirikare.

Iyi ntambara imaze imyaka Ibiri , Perezida wa Ukraine Zelensky, ejo hashize yatangaje ko imaze kugwamo abasirikare ba Ukraine barenga ibihumbi 31,000.

Ni mu gihe Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu nawo uherutse kuvuga ko abasivile bagera ku bihumbi 10,582 ari bo bamaze kuhasiga ubuzima, naho 19,875 bakaba ari inkomere.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE