Ukraine: Hakenewe miliyari 4.2 z’amadolari y’inkunga z’ubutabazi mu 2024

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 15, 2024
  • Hashize amezi 11
Image

Umuryango w’abibumbye Loni watangaje ko hakenewe miliyari 4.2 z’amadolari y’Amerika kugira ngo imfashanyo zigere ku baturage ba Ukraine mu 2024, no gufasha miliyoni z’impunzi zahunze igihugu kuva u Burusiya bwagabayo ibitero hakaba hagiye gushira imyaka 2.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Mutarama 2024, ni bwo Loni yabitangaje kuko intambara igiye kumara imyaka 2 yasize iheruheru abanya Ukraine.

Nk’uko bitangazwa n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, mu kiganiro n’abanyamakuru, umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Martin Griffiths, yabisobanuye agira ati: “Abana ibihumbi amagana bari hirya no hino mu gihugu, bafite ubwoba, barahahamutse kandi nta n’urwara rwo kwishima bafite.”

Igitangazamakuru ‘Les Echos’ cyatangaje ko Loni ivuga ko muri uyu mwaka abantu miliyoni 14,6 bazakenera ubufasha muri Ukraine, ni ukuvuga 40% by’abaturage, by’umwihariko abana. Ni mu gihe, inkunga muri Ukraine yari miliyari 3.9 z’amadolari mu 2023, ariko gutera inkunga bikaba byarabaye ku gipimo cya 64%.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Mutarama, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, biteganyijwe ko yitabira Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi i Davos. Uru ruzinduko ruje mu gihe Kiev igerageza kubona inkunga yizewe y’abafatanyabikorwa bayo mu gihe isabukuru ya kabiri y’igitero cy’u Burusiya yegereje.

Yaba Kiev cyangwa Moscou nta n’umwe witeguye kugirana amasezerano arambye y’amahoro kandi u Bufaransa n’u Budage bongeye gushimangira ko bashyigikiye Ukraine.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 15, 2024
  • Hashize amezi 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE