Uko u Rwanda  rwiteguye ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu butari karemano

Uko u Rwanda  rwiteguye ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu butari karemano

U Rwanda rwaje ku mwanya wa karindwi mu bihugu by’Afurika byiteguye kwakira no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga rikoresha ubwenge muntu butari karemano (Artificial Intelligence/AI). 

Ubushakashatsi bwatangajwe n’Ikigo Oxford Insights bushyira u Rwanda ku mwanya wa 93 ku Isi nka kimwe mu bihugu byateye intambwe mu guharurira inzira ikoranabuhanga rugezweho rikoresha ubwenge muntu butari karemano. 

Iryo koranabuhanga ni ryo ribonwamo ahazaza h’iterambere ry’abatuye Isi kuko ritanga ibisubizo ku bikorwa byakabaye bifata umwanya w’abantu kandi bo bashobora kuwubyaza  undi musaruro ubafitiye inyungu. 

Muri rusange, igihugu kiza inbere ni Ibirwa bya Maurice kiza ku mwanya wa 57 ku Isi, kigakurikirwa ba Misiri na yo iza ku mwanya wa 65 ku rwego mpuzamahanga. 

Impuzandengo y’amanota y’Afurika mu myiteguro yo gukoresha iryo koranabuhanga ni 38,59% muri Afurika y’Amajyaruguru na 29,38 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. 

Ibyo bice byombi by’Afurika biracyari munsi y’ikigero mpuzamahanga cya 44,61% gishingirwaho mu kwemeza ahantu hiteguye neza gukoresha no kwakira ikoranabuhanga muntu rikoresha ubwenge butari karemano.

Ibirwa bya Maurice biza ku mwanya wa mbere muri Afurika bifite amanota 53,38 muri ubu bushakashatsi bwa 2022 bwiswe “Government AI Readiness Index 2022”.

Ni ubushakashatsi bushyira mu myanya ibihugu 181 hashingiwe ku bipimo 30 bikubiye mu byiciro bitatu by’ingenzi ari byo Gukoresha ikoranabuhanga mu nzego za Leta, iterambere ry’urwego rw’ikoranabuhanga muri rusange, uko amakuru abikwa ndetse n’iterambere ry’ibikorwa remezo.

Inyuma ya Misiri iza ku mwanya wa kabiri muri Afurika hakurikiraho Afurika y’Epfo, Tunisia, Maroc, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Nigeria na Botswana iza ku mwanya wa 10.

Bivugwa ko Ibirwa bya Maurice na Misiri biza imbere kubera amanota meza byagize mu rwego rwa Guverinoma rugaragaramo icyerekezo cy’abayigize mu guteza imbere ikoranabuhanga rikoresha ubwenge butari karemano, koroshya imitangire ya serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, kuba hari amategeko yo kurinda amakuru ndetse hari n’ingamba zihamye mu kubungabunga umutekano mu by’ikiranabuhanga. 

Afurika y’Epfo, Tunisia, Maroc, Kenya, Seychelles, u Rwanda, Botswana na Nigeria byo byakuye amanota menshi mu rwego rujyanye no  kubika amakuru ndetse n’ibikirwa remezo. 

Uru rwego rugaragaramo uburyo Leta yubatse ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho bigezweho, umubare w’abatanga serivisi z’ikoranabuhanga rya mudasobwa, uko abantu bagera kuri internet inyaruka, igiciro cya internet kiri hasi ndetse no kuba kuri murandasi hari amakuru afatika y’ibibera mu nzego za Leta.

Gusa bivugwa ko nta gihugu na kimwe cy’Afurika kirageza nibura ku manota 50 mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga aho cyagaragaza ko gifite ikigo cy’ikoranabuhanga gifite agaciro ka miliyari 1 y’amadolari y’Amerika, ingano y’amafaranga Leta ishora mu kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga, umubare ufatika w’abarangije mu masomo ya Siyansi, ikiranabuhanga, Ubwenjenyeri n’Imibare (STEM), ingengo y’imari igenerwa ubushakashatsi no guhanga ibishya, ikigero cy’imikoreshereze y’ikoranabuhanga rigezweho, n’ireme ry’uburezi mu mashuri yigisha Ubwenjenyeri n’Ikoranabuhanga. 

Reporo ishimangira ko ibihugu byaje mu myanya ya mbere ku Isi ari ibifite ingengo y’imari iri hejuru yagenewe kwimakaza ikoranabuhanga rikoresha ubwenge butari karemano. 

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ni zo ziza ku mwanya wa mbere zigakurikirwa na Singapore, u Bwongereza, Finlande, Canada, Koreya y’Epfo, u Bufaransa, Australia, u Buyapani n’u Buholandi.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25