Uko nashize amatsiko kuri sauna nk’umukobwa! Dore ibyo nahabonye…

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 2, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Umunyarwanda yaravuze ati, “Agapfundikiye gatera amatsiko” Ndi muri benshi bakuze bumva inkuru nyinshi zivugwa ku bibera muri sauna, zimwe ari ukuri izindi ari ibihuha, ariko kubera uko nteye ntabwo nari kwemera ko amatsiko yanjye andenga.

 Iwacu mu cyaro aho mvuka ntitwari tuzi sauna mu bigaragara, ari na ho amatsiko yo gushaka kumenya ibyo ari byo akomoka, kuko nakundaga kubyumva nkiri muto kuri radiyo bavuga ko umuntu unaniwe ajya uri sauna ikamufasha kuruhuka neza.

Iwacu aho nabaga mu cyaro, hari bamwe babyumva nk’igikorwa cy’abantu bakize cyane, ku buryo bavugaga ko nibakira bazatemberera muri sauna.

Byatumye nanjye mporana amatsiko, nkumva ko sauna ari ahantu abantu batemberera, cyangwa ari ikintu kidasanzwe umuntu aryamamo kirimo nk’amazi y’akazuyazi, bakamuzaniramo icyo kurya no kunywa ubundi bakamuganiriza ibintu byiza, hirya hari n’abandi bamuririmbira cyangwa areba televiziyo.

Nakuze numva nimbona amafaranga nanjye nzajya gusura muri sauna nkareba ibyiza bihabera bituma abananiwe bose bavuga ko ari ho baruhukira.

Maze kubona akazi, nakundaga kubwira abantu dukorana ko nshaka kujya muri sauna nkareba ukuntu hameze maze bakanseka, kuko batiyumvishaga ukuntu ntarajya muri sauana, maze amatsiko akarushaho kunyica!

Rimwe twicaye turimo kurya, dutangira kuganira maze banserereza ukuntu nkimeze nk’aho nibera mu cyaro ntazi ibibera i Kigali, maze umwe mu basore twakoranaga aravuga  ati: “Murekere aho kumwiha, bitarenze uyu munsi ndamusohokana mwereke Kigali!”

Nanjye nti: “Rahira? Uranjyana no muri sauna?”

Nawe ati: “Yego”.

Si njye warose bugoroba muri ya masaha amatara yo ku muhanda atangira kwaka hasa nk’ahatabona, njyana na wa musore.

Nagiye nzik o duhita tujya muri sauna ariko arambwira ati, “ngiye kubanza kukujyana mu gisope (ahacurangirwa umuziki) nyuma y’aho turajya muri sauna.

Nanjye sinazuyaza nti: “Yego kuko n’Igisope ntacyo nari nzi.”

Ubwo ntangira kubona abantu ku rubyiniro baririmba abandi bacuranga zimwe mu ndirimbo za kera ntangira gutwarwa, ndanyeganyega ari ko na bo banyuzagamo bagaceza.

Tuvuye aho ngaho, yambwiye ko dukomereje muri sauna najyaga mpora nifuza kujyamo kuva kera, ari na ko nkomeza kumva ifemba ryo kureba icyo ari cyo.

Uko ninjiye muri sauna bwa mbere

Tukimara kugera aho binjirira twahasanze umukobwa wicaye maze atwereka utubati duto tumanitse hejuru, twanditseho nomero atubwira ko ari ho tubika utuntu twari twitwaje, nsigamo isakoshi na telefone maze mbona ampereje agatenge, n’uwo twari kumwe amuhereza akandi, maze atwereka aho kwiyamburira tugasiga imyenda.

Byatangiye kuncanga, mbaza uwo musore twari kumwe nti, “Ese ko aduhaye udutenge akatwereka n’aho dukuriramo imyenda tugiye gukora ibiki?”

Na we ati: “Tugiye gukuramo imyenda tuyisige aho atubwiye maze tujye muri sauna”.

Nanjye nti: “Twambaye ibitenge? Ese gusa ubwo ntakibazo? Ni njye nawe tuba turimo gusa?”

Ati: “Oya haba harimo n’abandi.”

Sinabitinzeho kuko numvaga byanze bikunze ndi buve aho ari uko ngiye muri sauna.

Mu cyumba cya sauna

Agifungura umuryango, nahise mbona hasa umweru hatabona, arambwira ngo twinjire.

Nanjye ndamubaza nti: “None se sauna ni iyihe?”

Ati: “Ni hano twinjije.”

Kuko ntabonaga neza yamfashe akaboko anzamura ku ngazi zarimo maze arambwira ati:”uko izi ngazi zikurikirana ni nako bitandukanye mu bushyuhe hasi haba hashyushye cyane uko uzamuka bigenda bigabanuka”.

Twicaye ku ngazi ya kane maze ambwira ko ndamutse numva nshyushye cyane no gusohoka biba byemewe.

Ubwo twakomeje kwicara twota iyo myotsi yari yuzuye muri icyo cyumba ambwira ko ari byo sauna, nanjye ndamubaza nti: “Sauna ni ukwicara ukota iyi myotsi nta bindi?”

Na we ati: “Cyane rwose ariko iyo usoje kota, iyo ubishatse barakoza”…

Nahise mubwira ko kunyoza ntakibazo kuko numvaga nshaka kumva kumenya ibibera muri sauna byose musiga aho ngaho njya kozwa.

Namanutse kuri za ngazi ngera hasi ni ,ko kuhasanga umusore ambwira ko ari ho bogereza abantu.

Arambura agatapi hasi ansaba kukaryamaho nubitse inda ariko nkikenyeza agatenge hasi. Ntangira kugira ubwoba mubaza niba anyoza ndyamye, ambwira ko ngomba kwizera umutekano wanjye, atari bukore ibihabanye no kunyoza.

Naryamye nubitse inda, maze afata amazi y’akazuyazi atangira kunsirita asoje ambwira no kuryama ngaramye, maze azana akandi gatenge akandambika ku gice cyo hejuru, aransirita ari na ko ansukaho ya mazi y’akazuyazi.

Ibyo birangiye yambwiye ko mbishaka yanjyana no mu bwogero akanyoza icyiciro gisigaye na byo sinazuyaza kubyemera ubwo aba ari ho dukurikizaho.

Muri ubwo bwogero nasanzemo agatanda gato kameze nk’ako kwa muganga kariho na matela ngira ubwoba maze ndamubaza nti: “Ko mu bwogero se harimo agatanda nje kuryama?”

Nawe ati: “Yego urakaryamaho nkuko wari uryamye kuri ka gatapi kandi humura rwose.”

Nuriye ka gatanda ndaryama nubika inda na we afata akogesho koroshye agasiga isabune ihumura neza, n’amazi y’akazuyazi maze arongera aranyoza.

Nyuma ndongera ndagarama na bwo nshyira udutenge ku gice cyo hasi no hejuru, maze arongera anyuzaho ako kogesho n’amazi y’akazuyazi.

Nyuma ni bwo yambwiye ko asoje maze ansigira icyo kwihanaguza aragenda, nanjye nsigara nitunganya mpita njya no gufata ya myenda yanjye aho nari nayisize.

Nasanze na wa musore twazanye yasoje kwitegura ni ko guhita ambwira ati: “Nizere ko amatsiko ya sauna wari ufite  ashize!”

Uko ni ko nashize amatsiko yo kumenya sauna n’ibiberamo byose.

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 2, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE