Uko Abanyarwanda bakina mu mahanga bitwaye

Uko Abanyarwanda bakina mu mahanga bitwaye

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, akomeje gukurikirana abakinnyi batandukanye barimo n’abakina mu mahanga, dore ko Amavubi azakina imikino ya FIFA Series izabera i Kigali muri Werurwe 2026.

Abenshi mu bahakina bakomeje gukina amarushanwa yo muri ibyo bihugu, ari na ko imikino ibanza muri izi shampiyona iri kugana ku musozo.

Tugiye kurebera hamwe uko bamwe bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Nairobi United ikinamo Buregeya Prince na Hakizimana Muhadjiri, yanganyije na Ulinzi Stars igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya.

Al Masry SC yo mu Misiri ikinamo Mugisha Bonheur iri kwitegura umukino wa League Cup izakinamo na Zamalek ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026.

Al Ahly Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry na Bizimana Djihad yatsinze Assabah SC ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Bizimana Djihad yakinnye umukino wose mu gihe Manzi Thierry atagaragaye kubera Ikibazo cy’imvune.

ES Setif yo mu Cyiciro cya Mbere muri Algeria ikinamo Biramahire Abeddy yanganyije na Paradou 2-2, mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona usoza imikino ibanza.

Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe muri  uyu mukino.

Iyi kipe yasoje igice cya mbere kibanza iri ku mwanya wa 15 n’amanota 13.

Myugariro Emmanuel Imanishimwe ukinira AEL Limassol yo mu cyiciro cya mbere muri Cyprus yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Omonia Nicosia ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona.

Jamus SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Sudani y’Epfo ikinamo Muhire Kevin, iri muri Tanzania mu mwiherero w’ibyumweru bibiri yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ndetse mu mpera z’icyumweru yanganyije ubusa ku busa KMC mu mukino wa gicuti.

Hakim Sahabo ukina muri Standard de Liège na Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière zo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi bakomeje kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona izatangira tariki ya 16 Mutarama 2026.

Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yari ku ntebe y’abasimbura
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35