U Rwanda rwohereje hanze ibyinjije asaga miliyari 9 Frw

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 5, 2024
  • Hashize ibyumweru 2
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 9.

Ikawa, icyayi n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto n’indabo, ikawa, icyayi n’ibindi u Rwanda rwohereje hanze bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 7 637 304, byose hamwe bikagera ku mafaranga y’u Rwanda 9 638 277 648.

NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize guhera ku itariki ya 29 Mutarama-2 Gashyantare 2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga Mega Toni 280 z’ikawa zinjiza amadolari y’Amerika 1 329 891. Igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 4.76.

Muri icyo cyumweru kandi u Rwanda rwohereje hanze icyayi kingana na Mega Toni 987, cyikinjiza amadolari y’Amerika 3 129 805. Igiciro mpuzandengo cyari amadolari y’Amerika 3,17 ku kilo.

Ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bwinjije amadolari y’Amerika 446 945 yaturutse kuri Mega Toni 450.

Ibindi bicuruzwa byoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize harimo ibikomoka ku nyamaswa, ibinyampeke, ibinyamisogwe, ifu, ibinyamavuta n’ibindi byinjije amadolari y’Amerika 2 730 663.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Gashyantare 5, 2024
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE