U Rwanda rwatangiye neza Igikombe cya Afurika cya Handball

U Rwanda rwatangiye neza Igikombe cya Afurika cya Handball

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amaboko (Handball), yatangiye imikino y’igikombe cya Afurika yitwara neza nyuma yo gutsinda Zambia ibitego 30-19, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2026.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena, wabanjrijwe n’ibirori byo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 27 aho ryitabiriwe n’ibihugu 16.

Ibi birori byitabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB), Dr. Mansourou Aremou na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye neza umukino ibifashijwemo n’abarimo Kayijamahe Yves na Mbesutunguwe Samuel batsindaga ibitego byinshi aho ku munota wa 20 yari ifite ibitego 12-6. 

U Rwanda rwakomeje kugenda imbere ya Zambia n’ibitego by’ikinyuranyo bikomeza kuzamuka kugeza igice cya mbere kirangiye ari ibitego 17 kuri 8.

Mu gice cya kabiri, abatoza b’u Rwanda bakurikiwe na Hafedh Zouabi, bakoze impinduka bashyiramo 

bakinnyi batatu bashya.

Izi mpinduka zahaye amahirwe Zambia itangira kugabanya ikinyuranyo cy’ibitego binyuze mu bakinnnyi nka Audriscal. 

Ku munota wa 20 w’igice cya kabiri, u Rwanda rwongeye ikinyuranyo cy’ibitego abarimo Kayijamahe Yves na Emmanuel Kubwimana batsinda. 

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Zambia ibitego 30-19, rutangira neza igikombe cya Afurika. 

Kayijamahe Yves w’u Rwanda, watsinze ibitego 10, ni we wabaye umukinnyi w’umukino.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga kuri uyu wa Kane, rukina na Algeria saa 19:00.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatsinze Algeria ibitego 25-23.

Mu yindi mikino yabaye mu itsinda rya kabiri, Misiri ifite igikombe cya Afurika giheruka muri Handball, yatangiye neza itsinda Gabon ibitego 36-25 naho Angola itsinda Uganda ibitego 27-21.

Mu itsinda rya gatatu, Tunisia yatsinze Cameroon ibitego 41-22 mu gihe Guniea yatsinze Kenya ibitego 36-27.

Ni mu gihe mu itsinda rya Kane, Cape- Verde yatsinze Congo Brazzaville ibitego 34-28 naho Morocco itsinda Benin ibitego 52-29. 

Muri iri rushanwa, ibihugu bitanu bya mbere bizaserukira Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi cya Handball kizabera mu Budage mu 2027.

Kayijamahe Yves wagize umukino mwiza ageregeza gutsinda igitego
Abanyarwanda bari benshi gushyigikira ikipe y’igihugu
U Rwanda rwatangiye neza imikino y’Igikombe cya Afurika
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye Perezida wa Repubulika ku bikorwaremezo bituma u Rwanda rwakira amarushanwa nk’aya
Mascot’ y’Igikombe cya Afurika cyatangiye kubera i Kigali ntiyatanzwe mu birori bitangiza irushanwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35