U Rwanda rwashyikirije Afurika y’Epfo imodoka eshanu zibwe

U Rwanda rwashyikirije Afurika y’Epfo imodoka eshanu zibwe
Izi modoka zafashwe zambuka ku mipaka y'u Rwanda, zibwe muri Afurika y'Epfo

Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025, u Rwanda rwasubije imodoka eshanu zari zaribwe mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Izi modoka zafatiwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, uwa Rusumo uruhuza na Tanzania n’uwa Bugarama uruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu bihe bitandukanye zinjira mu gihugu.

Igikorwa cyo gusubiza izi modoka cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

RIB yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Ishami rya INTERPOL muri RIB, Antoine Ngarambe, na ho Polisi y’Afurika y’Epfo yari ihagarariwe na Lt. Col. Brian Butana Mashingo, ushinzwe ishami ryo kugenza ibyaha byerekeranye n’ibinyabiziga.

U Rwanda rukorana na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) binyuze mu Biro Bikuru byayo (NCB) byo ku rwego rw’Igihugu biherereye i Kigali mu guhererekanya amakuru y’ibyaha, gutanga umusanzu mu bikorwa mpuzamahanga ndetse no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibyaha byo mu rwego rw’ubukungu.

Ibyo biro ni byo bihuza Inzego zishinzwe kubahiriza amategeko z’u Rwanda n’ibindi bihugu bikorana na Interpol ndetse n’Ubunyamabanga Bukuru bwayo binyuze mu buryo bwo guhanahana amakuru bwiswe I-24-7.

Ibyo biro kimwe no mu bindi bihugu, ni wo mutima wa Interpol kandi ni na byo biyifasha gutanga umusaruro ufatika mu kurwanya ibyaha ku Isi.

Ibyo biro bihererekanya amakuru hatitawe ku bindi bibazo bya Politiki bishobora gutandukanya ibihugu, maze bagafatanya gukora iperereza rihuriweho ibyaha n’abanyabyaha baba barahungiye mu mahanga, bagahana amakuru atuma buri gihugu cyungukira mu gutanga ubutabera busesuye.

Ubu bufatanye n’u Rwanda bwatangiye mu mwaka wa 1974, bukaba burimo gutanga ubushobozi, guhererekanya abanyabyaha, gusubiza ibicuruzwa cyangwa imitungo yibwe n’ibindi.

Abakozi b’Abanyarwanda b’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko bahabwa inshingano muri Interpol kandi bakagira uruhare mu gushyigikira ibikorwa mpuzamahanga binyuranye binyuze mu guhererekanya amakuru y’ubutasi n’iperereza.

Inzego zo muri Afurika y’Epfo zishimiye gukorana n’iz’u Rwanda mu gufata abanyabyaha
Uhagarariye Afurika y’Epfo yashyikirijwe imfunguzo z’imodoka zibwe muri Afurika y’Epfo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibyamamare byashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54