U Rwanda rwasabye Ghana gushyigikira Kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF

U Rwanda rwasabye Ghana gushyigikira Kandidatire ya Mushikiwabo muri OIF

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Nsengimana Joseph yashyikirije Perezida wa Ghana John Dramani Mahama, ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, busaba iki gihugu gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha OIF.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026, aho Minisitiri Nsengimana yamusangije icyerekezo cya Mushikiwabo cyo guteza imbere umuryango wa OIF, ukarushaho gutanga umusaruro ufatika.

Mushikiwabo Louise ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Manda ye ya Kabiri yatangiye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, bivuze ko agiye guhatanira manda ya Gatatu. Natorwa, Mushikiwabo azakuraho agahigo ka Abdou Diouf wo muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014, aho yayoboye manda eshatu.

Biteganyijwe ko Mushikiwabo azahangana n’abarimo Umunya-Romania, Dacian Cioloș, wabaye Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu ndetse n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’u Burayi ushinzwe Ubuhinzi.

Abandi ni Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Dr. Coumba Ba wigeze kuba Minisitiri w’Abakozi ba Leta muri Mauratinie.

U Rwanda na Ghana biri mu bihugu bine biri kungukira muri gahunda ya OIF yo guhererekanya abarimu bigisha Igifaransa.

Minisitiri Nsengimana Joseph, yasabye Perezida wa Ghana kuzashyigikira Mushikiwabo mu matora ku mwanya w’Umuyobozi wa OIF
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42