U Rwanda rwahawe umudari mu marushanwa ya ‘First Lego League Competition’ (Amafoto & Video)
Amarushanwa mpuzamahanga yitabiriwe n’abanyeshuri 10 bo muri Koleji ya Kristu Umwami (CXR) yaberaga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, yarangiye u Rwanda rwitwaye neza.
First Lego League Competetion ni irushanwa mpuzamahanga rya robo rihuza abanyeshuri batarengeje imyaka 15.
Abanyeshuri baryitabiriye batangaje ko hari byinshi bungukiye muri iri rushanwa, banishimira ko bashoboye kwitwara neza bakaba batahanye imidari.
Babigarutseho ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 22 Mata 2024 ahagana Saa Mbili n’igihe, ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Bakiriwe na Dr Nelson Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda, REB, ndetse n’abo mu muryango yabo.
Basobanura ko u Rwanda rwabonye umudari wo gukora umushinga wo gukemura ibibazo by’ubwubatsi hakoreshejwe ikoranabuhanga ‘Virtuel Reality’.
Uwase Sonia wiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye muri Collège du Christ Roi Nyanza, avuga ko amarushanwa yayungukiyemo byinshi birimo n’ubumenyi.
Yagize ati: “Twahuye n’ibihugu bitandukanye tugira ibyo twigirayo hari byinshi twigiyemo natwe hari byinshi batwungukiyeho.”
Abitabiriye amarushanwa barateganya gukora cyane ku buryo ubutaha bazazana ibikombe byinshi.
Avuga ko bahawe imidari ijyanye no kugaragaza imishinga yo kuzamura ikoranabuhanga mu myubakire.
Asante Chris wiga mu mwaka 2 avuga ko icyo akuye mu irushanwa ari ubwenge yungutse buzamufasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.
Kuri we ngo ibyo bakoze mu irushanwa byari ku rwego rwo hejuru.
Ati: “Twebwe twasanze ibyacu byari ku rwego rwo hejuru, umushinga wacu wari mwiza, baduhaye n’igihembo cy’umudari wo kwitwara neza mu mushanga no kuwusobanura.”
Diane Senghati Uwayisenga, umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu burezi mu kigo Gishinzwe uburezi bw’ibanze ku rwego rw’igihugu, avuga ko urugendo rwabaye rwiza ariko bakaba baragowe n’imyiteguro.
Asobanura ko amarushanwa yatangiye hatoranywa amashuri ku rwego rw’intara hatsinda amashuri 5 kuri buri ntara n’Umujyi wa Kigali.
Yahurijwe hamwe hatsinda ishuri rimwe ku rwego rw’igihugu ari ryo Collège Christ Roi ryo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Ahamya ko ari ishema ku Rwanda kuko ngo si ibintu bisanzwe ko igihugu cyose cyitabira aya marushanwa mpuzamahanga ya robo.
Agira ati: “Mu buryo bw’ikoranabuhanga rijyanye na robo twatangiye kurikoresha neza mu mashuri hashize imyaka 2 gusa, ukabona ko ni intambwe ishimishije kuko hari ibihugu byatangiye mbere y’u Rwanda ariko kugeza ubu batarashobora kugeza kuri ayo makipe 100.”
Irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 156 aturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Urugendo bamazemo iminsi rwabahaye isomo ry’aho bagomba gushyira imbaraga kuko bageze mu irushanwa basanga hari izindi mbaraga, ubundi bumenyi bwisumbuyeho.
Hagiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha ikoranabuhanga rya robo no kubyihutisha.
Ati: “Mu mashuri 20 yo mu Rwanda hazashyirwamo porogaramu yo kwigisha ikoranabuhanga rya robo, mu gihe bakunze iyo porogaramu ikagezwa mu mashuri yose.
Ibyiza ni uko abana batangirana na byo kandi ayo mashuri tuzagerageza hajyemo n’amashuri abanza kuko n’amarushanwa tuvuyemo harimo n’amashuri abanza, bigaragaza ko abana ubibahaye ukabigisha bakiri bato bagira ubumenyi kuko barashoboye.”
Amafoto & Video: Kayitare J.Paul