U Rwanda rurayobora iterambere ry’ubukungu muri Afurika y’Iburasirazuba

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 10, 2024
  • Hashize amezi 5
Image

Imibare y’agateganyo yatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (Loni) igaragaza ko ko ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamukaho 7% muri 2024 buvuye kuri 6.3 bwariho muri 2023, bikazatuma u Rwanda ruyobora ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Iyo mibare y’agateganyo ishimangira ko muri uyu mwaka wa 2024, izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda ari ryo rizaba riri ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba no ku mwanya wa gatatu ku mugabane wa Afurika.

Nk’uko raporo ya Loni iheruka ibigaragaza, muri 2024 byitezwe ko ubukungu bw’Isi buziyongera ku kigero cya 2.4% buvuye kuri 2.7% bwariho mu mwaka wa 2023.

Raporo ku bukungu bw’Isi yakozwe na Loni kandi iteganya ko mu bihe bya vuba, ubukungu buzaba butifashe neza kubera ko hariho izamuka ry’ibiciro ku bihugu bimwe na bimwe, amakimbirane n’intambara  za hato na hato, ubuhahirane mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu bugitinda ndetse n’ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres, yagize ati: “Muri uyu mwaka wa 2024 dukwiye kwihatira kuva mu makimbirane n’intambara byugarije Isi, bigakorwa hagamijwe gufungurira amarembo ishoramari kandi dushobora kubaka uburyo buhamye bwo kuzamura iterambere rirambye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bityo tukazamura urwego rw’ubukungu bw’Isi kandi bukagera kuri bose.”

Loni kandi igaragaza mu gihe ibibazo byagaragajwe bikomeje kugariza umugabane w’Afurika bizakomeza bikanadindiza ubukungu bw’Isi,  n’inkunga z’amahanga zoherezwaga uwo mugabane zikagabanyuka.

Iyo Raporo ya Loni kandi igaragaza ko umusaruro mbumbe w’ibihugu by’Afurika muri uyu mwaka wa 2024 uzazamuka ku mpuzandengo ya 3.5%.

Nubwo bimeze bityo ariko ibihugu hafi ya byose byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’u Rwanda rurimo, bizazamura urwego rw’ubukungu ku ijanisha rya 5.5 % rivuye kuri 5% ryariho muri 2023.

Gutakaza agaciro k’ifaranga bizagabanyuka bive kuri 13.5% byariho muri 2023 bigere kuri 10.5% mu 2024, mu gihe muri 2025 rizaba ari  8.5%.

Mu bihugu biteganyijwe ko bizagira ubukungu bwihagazeho muri Afurika muri 2024, u Rwanda ruzaba ku mwanya wa gatatu  na 7% nyuma ya Libya  n’ijanisha rya 7.6 na Senagal ku mwanya wa mbere na 9.2%.

Muri Afurika y’Iburasirazuba ibihugu bizagira ubukungu bwihagazeho muri uyu mwaka nyuma y’u Rwanda ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), Uganda na Tanzania.

Izamuka ry’ubukungu rireberwa mu musaruro mbumbe w’uIgihugu (GDP) ugereranyije n’uko ibicuruzwa bihagaze ku iso n’uko serivisi zitangwa, ndetse n’imibere y’ubuzima bw’abaturage uko yifashe muri icyo gihugu.

Ibi bashatse kuvuga ukuzamuka k’ubukungu bw’igihugu bureberwa mu bikorwa  bitandukanye, yaba mu bikorwa n’inganda, mu mishinga y’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo, ubuhinzi, imitangire ya serivisi, ibyo igihugu cyinjiza biva mu mahanga n’ibyo cyohereza, n’ibindi.

Byitezwe ko gutakaza agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, bizava ku mpuzandengo ya 14.7% byariho mu 2023, bikagera kuri 7.2% mu 2024 na 5.4% mu 2025.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 10, 2024
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Uzabumwana Jean Paul says:
Mutarama 11, 2024 at 2:45 am

Twishimiye iyi rapport

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE